Police FC yibitseho myugariro yakuye muri Etincelles FC
Manishimwe Yves wari myugariro wa Etincelles FC yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC ku masezerano y’imyaka 2.
Manishimwe Yves wari umwe mu bakinnyi b’ikipe ya Etincelles yamaze kuyitera umugongo ahitamo kuva mu karere ka Rubavu yabarizwagamo akinira iyi kipe, yerekeza mu mujyi wa Kigali aho yaje gukinira ikipe ya Police FC.
Manishimwe ntiyagiye agira amahirwe yo gukina muri Etincelles , ibintu byatumye agirana ibiganiro n’ikipe ya Police FC biza kurangira bemeranijwe kuza kuyikinira. Nyuma yo kubimenyesha umutoza wa Etincelles akabyemera kurubu uyu mukinnyi yaje gushyira umukono ku masezerano.
Uyu mukinnyi yavuze ko ari amahirwe kuri we yo kuba agiye kubona umwanya uhoraho by’umwihariko mu ikipe ikomeye, ikindi akavuga ko yishimiye kuza i Kigali kuko agiye gukomeza amasomo ye ya kaminuza nta nkomyi.
Yagize ati “Nasinyemo imyaka ibiri. Yego Etincelles yari nsigajemo umwaka umwe ku masezerano twari dufitanye ariko nabatuye ikibazo nari mfite basanga bifatika barandeka banampa ‘Release Letter’, ubu nta kibazo mfitanye na Etincelles FC”.
Uyu mukinnyi azagaragara mu myitozo ikakaye ya Police FC izaba tariki 31 nyakanga 2017 aho abafana b’iyi kipe banyotewe no kumubona aconga ruhago muriyo.
Uyu mukinnyi aje yiyongera ku bandi bakinnyi batandatu bamaze gusinya muri Police FC barangajwe imbere na Nsengiyumva Moustapha, Usabimana Olivier (yari intizanyo muri FC Marines), Ishimwe Issa Zappy, Munezero Fiston , Iradukunda Jean Bertrand na Nzabanita David.
Police FC ikomeje kwiyubaka, n’imwe mu makipe ategerejweho byinshi n’abafana bayo muri shampiyona y’umwaka utaha iteganijwe gutangira mu mezi ar’imbere.
Iyi kipe yasoje ku mwanya wa kabiri muri Shampiyona 2016-2017 , n’imwe muzihangayikisha amakipe akomeye hano mu Rwanda , nk’uko nayo iri mu makipe adapfa kwisukirwa ikomeje gukaza umurego ngo izahangane n’amakipe akomeye yatumye umwaka ushize itibikaho igikombe.
Police FC yasoje Shampiyona igwa mu ntege Rayon Sports , yari ifite amanota 61 izigamye ibitego bigera kuri 24 mu mikino 30 yari iteganijwe gukinwa. yagiye igabanya umurindi w’amwe mu makipe yashakaga gutwara igikombe ndetse ibuza amahirwe amwe yashakaga kuguma mu cyiciro cya mbere.