Police FC yerekanye abakinnyi 10 yaguze na bakapiteni bashya (+AMAFOTO)
Ikipe ya Police FC nk’andi makipe akina Azam Rwanda Premier League akomeje kwiyubaka nayo yerekanye abakinnyi 10 bashya yaguze izifashisha mu mwaka utaha w’imikino.
Abakinnyi bashya berekanywe bahise bahabwa na nimero bazakoresha mu mwaka w’imikino wa 2019-2020. Nsabimana Aimable yagijwe kapiteni wa Police FC , mu gihe Savio yabaye kapiteni wungirije.
Perezida w’ikipe ya police FC, ACP Rangira Jean Bosco, ni we wahaye ikaze aba bakinnyi uko ari 10 ndetse n’abatoza batatu ari bo, Haringingo Francis (umutoza mukuru), umwungiriza ni Rwaka Claude, Nkuzingoma Ramadhani umutoza w’abanyezamu muri iyi kipe.
Mu bakinnyi berekanywe harimo aba mazina amenyerewe cyane hano mu Rwanda, barimo Mico Justin( wavuye muri Sofapaka –Kenya, yahawe nimero 10 ), Nshuti Dominique Savio(wavuye muri APR FC, yahawe nimero 27), Nduwayo Valeur( wavuye muri Musanze FC, yahawe nimero 6), Munyakazi Yussuf( wavuye muri Mukura VS, yahawe nimero 20), Ndikumana Magloire( wavuye muri Club Olympic – Burundi, azajya yambara nimero 17), Niyomuboma Emery( wavuye muri Bugesera, yahawe nimero 2), Ndoriyobijya Eric( wavuye muri Stand United, azajya yambara nimero 4), Tuyizere Jean Luc( wavuye mu Interforce FC, azajya yambara nimero 26), Ngabonziza Pacifique( wavuye muri Interforce, azajya yambara nimero 19) na Ntirushwa Aime( wavuye muri AS Muhanga, yahawe nimero 8).