Police FC yatsinze Kiyovu Sports binatuma Kiyovu Sports igera ku mukino wa nyuma
Inzozi za Police FC zo kwegukana igikombe cy’amahoro cy’uyu mwaka ikaba yanahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup zirangiriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru tariki 30 Kamena, nyuma yo kuhatsindira Kiyovu Sports ibitego 4-2.
N’ubwo Police FC ari yo yatsinze uyu mukino ntiyabashije kugera ku mukino wa nyuma kuko umukino ubanza n’uwo kwishyura amakipe yombi yanganyije ibitego 4-4 ariko Kiyovu Sports aba ariyo ikatisha itike yo kuzakina na AS Kigali ku mukino wa nyuma bitewe n’ibitego yatsinze mu mukino ubanza yari yasuyemo Police FC, icyo gihe Kiyovu Sports yari yatsinze Police FC ibitego bibiri ku busa.
Muri uyu mukino wayobowe na n’umusifuzi Nsoro Ruzindana watangiye Kiyovu Sports ari yo isatira izamu inabona igitego ku munota wa gatatu w’umukino gitsinzwe na Habamahoro Vincent.
Police yagerageje gushaka uko yishyura iki gitego kuko yari ihawe akazi katoroshye na Kiyovu Sports maze ku munota wa 15 Songa Isaie atsinda igitego cyo kwishyura.
Police FC yakomeje kotsa igitutu Kiyovu Sports maze batsinda igitego cya 2 ku munota wa 31 ku mupira ukomeye watewe na Usabimana Olivier wakinaga mu ruhande rw’iburyo.
Abafana ba Police FC batangiye gutekereza ko bishoboka ko bagera ku mukino wa nyuma maze icyizere kiba cyose ku munota wa 31 ubwo Usabimana Olivier yatsindaga igitego cya 3, Police FC yakomeje gusatira Kiyovu Sports maze ku munota wa 84 Ndayisaba Hamidou atsinda igitego cya 4.
Kugeza kuri uyu munota byari ibitego 4-4 mu mikino yombi ariko Kiyovu Sports igifite amahirwe kubera ibitego 2 yatsindiye hanze. Police FC yari izi neza ko bidahagije ngo bagere ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro ariko biranga kuko umukino warangiye ari ibitego 4-2 Kiyovu Sports igahita igera ku mukino wa nyuma.
Umukino wa nyuma uzaba ku wa Kane tariki ya 4 Nyakanga ukazahuza AS Kigali na Kiyovu Sports zanamaze kwandikira umujyi wa Kigali ko zahuzwa zikaba ikipe imwe mu mwaka w’imikino utaha ikazaba.
AS Kigali yageze ku mukino wa nyuma itsinze Rayon Sports kuri penariti 4-2.
Kiyovu Sports ifite ibikombe bitatu by’igihugu. Icya nyuma igiheruka mu 1993 ubwo yanatwaraga shampiyona. Ibi bivuze ko itaratwara iri rushanwa kuva ryitiriwe Amahoro mu 1995. Yaherukaga ku mukino wa nyuma mu 1998, bivuze ko hari hashize imyaka 20.
Abakinnyi bari babanje mu kibuga :
Police FC: Bwanakweri Emmanuel, Ngendahimana Eric, Mpozembizi Mohamed, Muvandimwe JMV, Hakizimana Issa, Nsabimana Aimable, Usabimana Olivier, Ndayisaba Hamidou, Songa Isaie, Uwimbabazi Jean Paul na Ndayishimiye Antoine Dominique.
Kiyovu Sports: Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ally, Ngarambe Ibrahim, Ngirimana, Rwabuhihi Aime Placide, Kalisa Rachid, Bonane Janvier, Nsanzimfura Keddy, Shavy Babicka na Armel Ghislain.