AmakuruImikino

Police FC nayo yinyaye mu Isunzu ikora nka APR FC na Rayon Sports

Ikipe ya Police FC nyuma yo kujya ku isoko ry’abanyamahanga itanga amafaranga y’urusenda, ubu nayo yiyemeje kugura nka APR FC na Rayon Sports ikongeramo agatubutse.

Igifata gahunda yo gukinisha abanyamahanga nayo, umukinnyi wa mbere yakandiyeho ni Umurundi wakiniraga Kiyovu Sports, Bigirimana Abedi ariko biza kwanga kubera amafaranga yamuhaga.

Bigirimana Abedi yatunguwe no kumva iyi kipe y’abashinzwe umutekano ishaka kumugura miliyoni 10 mu gihe hari n’amakipe yatanze miliyoni 20 akayanga.

Ibiganiro byahise bisubikwa ahubwo bikomereza muri Rayon Sports banumvikanye ariko hakabaho ikibazo cy’uko amafaranga azishyurwa kuko bashakaga kuyamuha mu byiciro.

Police FC ikaba yaraje kubona ko ibintu bitoroshye bitewe n’uburyo andi makipe arimo kwiyubaka, yongera gukomanga kwa Abedi yazamuye amafaranga.

Bivugwa ko basubiye imbere y’uyu mukinnyi bamubwira ko biteguye kwishyura miliyoni 18 ariko akaza kubasinyira, yababwiye ko ari make gusa ababwira ko niba bayazamura yiteguye kujya mu biganiro nabo.

Bivugwa ko uyu mukinnyi yaraye ageze mu Rwanda avuye i Burundi aho aje kuganira na Police FC ngo yayerekezamo ndetse iyi kipe ni nayo yamukuye ku kibuga cy’indege, ibiganiro bikaba biri mu murongo muzima.

Iyi kipe kandi kuri miliyoni 25 bivugwa ko yamaze kugura umunya-Nigeria Aboubakar Djibrine Akuki wakiniraga AS Kigali.

Aba baje biyongera ku munyezamu Rukundo Onésime w’Umurundi yamaze gusinyisha.

Bigirimana Abedi mu biganiro bya nyuma na Police FC

Akuki Djibrine bivugwa ko yarangizanyije na Police FC

Twitter
WhatsApp
FbMessenger