AmakuruImikino

Police FC ishaka igikombe cya shampiyona yisasiwe na Kiyovu Sport

Umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda wahuzaga Kiyovu Sports na Police FC, warangiye Kiyovu Sports itsinze ibitego 2-0 bityo amahirwe ya Police FC yo guhatanira igikombe cya shampiyona akomeza kuyoyoka.

Ni umukino waberaga kuri Stade Mumena i Nyamirambo.

Police FC y’umutoza Albert Mphande uheruka gutangaza ko ikipe ye ifite ubushobozi bwo gutwara shampiyona y’uyu mwaka, yaje muri uyu mukino iheruka kwandagazwa na Bugesera nyuma yo kuyitsindira ku Kicukiro ibitego 3-1.

Kiyovu Sports yo yaherukaga kujya gutsindira Espoir i Rusizi ibitego 2-0.

Ikipe ya Polisi yari yasuye ni yo yihariye iminota myinshi y’igice cya mbere cy’umukino, gusa ubusatirizi bwayo ntibwagira icyo bubyaza amahiirwe make bwabonye.

Kiyovu Sports na yo ifashjijwemo n’abataka bayo barimo Gislain Armel na Nizeyimana Djuma wari wagarutse, yotsaga igitutu izamu rya Police FC gusa na yo ntiyashobora gutsinda igitego mu gice cya mbere cy’umukino.

Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye amakipe yombi anganya 0-0.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Police FC na bwo yatangiye isatira. Ingufu z’iyi kipe y’igipolisi cy’u Rwanda zarangiranye n’umunota wa 60 w’umukino, ubundi Kiyovu itangira kuyatsaho umuriro .

Umunya-Cameroon Gislain Armel yaje gutsindira Kiyovu igitego cya mbere kuri Penaliti, ku makosa ab’inyuma ba Police FC bari bakoreye kuri Nizeyimana Djuma.

Djuma wari wazonze cyane Police FC yaje kuyitsinda igitego cya kabiri , iminota 90 y’umukino irangira ari 2 bya Kiyovu Sports ku busa bwa Police FC.

Gutsindwa uyu mukino byatumye Police FC inanirwa kwambura Rayon Sports umwanya wa gatatu ku rutonde rwa shampiyona, kuko yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 20.

Kiyovu Sports yo yahise izamuka igera ku mwanya wa gatanu ‘amanota 17, ikaba irushwa amanita atatu na Police FC iyibanjirije.

[team_standings 32825]

Twitter
WhatsApp
FbMessenger