Police FC inganyije na Musanze FC mu mukino wa mbere w’ umunsi wa 17
Kuri uyu wa Gatanu shampiyona y’icyiciro cya mbere yakomeje hakinwa umukino ubanziriza iyindi yok u munsi wa 17 wahuje Musanze FC yanganyijemo na Police FC igitego 1-1 kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.
Police FC yari byari byitezwe ko iratsinda uyu mukino cyane ko ari nayo yari yakiriye niyaje koroherwa na Musanze FC imaze iminsi yiyubatse nyuma y’uko yari yarangije igice cya mbere cya shampiyona idafite umusaruro ushimishije.
Umukino watangiye amakipe yombi afite ishyaka ryo gutsinda ariko igice cya mbere kirangira nta nimwe ibonye igitego ku yindi.
Mu gice cya kabiri ku munota wa 60 w’umukino nibwo Maombi Jean Pierre wa Musanze FC yaje gutsinda igitego ibintu biba bibi ku basore ba Harngingo Francis ariko ntibacika integer bakomeza kwataka biza kubahira ku munota wa 72 w’umukino yishyura iki gitego ibifashijwemo na kapiteni wayo Aimable Nsabimana ku mupira wari uvuye muri koruneri umukino uza no kurangira guyta amakipe yombi anganyije 1-1.
Uko indi mikino yok u munsi wa 17 iteganyijwe:
Kuwa Gatandatu tariki 11 Mutarama 2020
AS Kigali – Rayon Sports (Stade de Kigali)
Marines FC – Gasogi United [Umuganda Stadium]
AS Muhanga – Gicumbi [Muhanga Stadium]
Ku Cyumweru tariki ya 12 Mutarama 2020 :
APR FC – Bugesera FC [stade de Kigali]
Mukura – Sunrise FC [Huye stadium]
Etincelles FC – Heroes FC [Umuganda stadium]
Kiyovu Sports – Espoir FC [Mumena Stadium]
Imikino yose izajya itangira saa cyenda zuzuye (15h00’)
[team_standings 61628]