PK yahaye inkwenene abashaka kubabuza gusobanura Filime
Karemera Hassan benshi bazi ku izina rya PK uhagarariye ishyirahamwe ry’abasobanura filime zamenyekanye nk’agasobanuye yavuze ko ishyirahamwe rigenga sinema mu Rwanda, riherutse gusohora itangazo ryamagana ku mugaragaro aba basore basobanura Filime , nta burenganzira bafite bwo kubahagarika.
Iri tangazo ryanditswe ku wa 01 Kanama, rivuga ko ikorwa ndetse n’icuruzwa rya filimi zizwi nk’udusobanuye ritemewe mu Rwanda, ngo kuko binyuranyije n’amategeko agenga abahanzi mu Rwanda ndetse bakaba banasubiza inyuma uruganda rwa Cinema mu Rwanda. Muri iri tangazo bavugaga ko , PK, Sankara, Yakuza n’abandi bagenzi babo ni batabihagarika hazitabazwa amategeko.
Ab basore bakora akazi ko gusobanura za filimi mu Kinyarwanda ndetse bamaze no kwihuriza hamwe mu ishyirahamwe bagamije kwiteza imbere bamaganye iby’iri tangazo bavuga ko ahubwo abakina Filime nyarwa bakwiye kubisunga bakajya bazibasobanurira mu cyongereza ariko na bo bagakora ibintu bigezweho aho gushyira hanze filime irimo amashusho wagira ngo yafashwe na telefoni.
PK yagize ati :” Ndimo ndumva federation ya Cinema mu Rwanda ihagarariye Cinema yo mu Rwanda ntabwo ihagarariye Cinema mpuzamahanga nta bantu babatumye ngo baze kubavugira , abo dusobanurira Filime bafite Ambasade hano mu Rwanda ni bo bakagombye kuturega. Abo hanze baramutse babonye turi kubangiriza Cinema yabo niyo yaturega”
PK akomeza avuga ko aba bahagarariye Cinema mu Rwanda bakagomb ye kubarega ari uko basobanura filime zabo.
Ati:”Federation nta burenganzira ifite bwo kutubuza gusobanura, ibihangano dukora ntabwo ari ibyabo, keretse bavuze ko twafashe filime y’inyarwanda tukayisobanura mu rundi rurimi, bwo babitubuza ariko kandi turamutse tunabikoze ntabwo baturega banabiduhembera kuko twaba dutumye filime yabo yumvikana mu rundi rurimi ahandi hantu turamutse dufashe filime y’inyarwanda tukayishyira mu cyongereza. Rero mu gihe dusobanura izo mu cyongereza tukazishyira mu Kinyarwanda, ababifitiho uburenganzira ntabwo bari baturega ngo batubwire ko tubabangamiye.”
PK yakomeje avuga ko no mu bihugu byateye imbere na ho basobanura filime bakazishyira mu rurimi rwabo, aha yatanze urugero avuga ko no mu bushinwa , mu burusiya na Koreya n’ahandi ku isi.
PK kandi yakomeje avuga ko atari bo bahungabanya isoko rya Cinema mu Rwanda ahubwo ko ikibazo ari ku ruhande rw’abakora filime badafite inkuru nziza babwira abanyarwanda bakunda Cinema, yagiriye inama abakora filime yo kureka guhangika abanyarwanda ahubwo ko bakwiye gukora ibintu bifite ireme aho guha abanyarwanda amashuhso yafashwe na telefoni.
PK uhagarariye bagenzi be, avuze ibi mu giye Federation ya Cinema mu Rwanda ivuga ko abakora uyu mwuga wo gusobanura Filime basabwa kubanza kujya kwaka ibyangombwa ba nyir’igihangano(filime) mu rwego rwo kurengera uburenganzira bwabo.
Aya mabwiriza kandi arareba n’abasobanura indirimbo z’amahanga, aha bavuga ko niba umuntu runaka ashatse gusobanura indirimbo ya Rihanna cyangwa undi muhanzi, ni ngombwa ko ubanza werekana ibyangombwa Rihanna yaguhaye kugira ngo uyishyire mu Kinyarwanda bikaba gutyo no ku basobanura filime.