Pique yahishuye ibya Groupe ya Watsapp ihuriyemo abakinnyi ba Real Madrid na Barcelona
Myugariro wa Fc Barcelona Gerard Pique, yahishuye amabanga atangaje ya Groupe ya Watsapp ihuriyemo abakinnyi ba Real Madrid na FC Barcelona, amakipe afatwa nk’aya mbere arebana ay’ingwe ku isi anavuga ibiba bikubiye mu biganiro by’abakinnyi b’impande zombi.
Mu busanzwe biragoranye cyane kugira ngo ube wakumva ubucuti hagati y’abakinnyi ba Real Madrid na FC Barcelona, bitewe n’ihangana rikunze kugaragara hagati y’izi ntare ebyiri zo muri Espagne. Ihangana hagati y’izi mpande zombi ntiziba mu mupira w’amaguru gusa, kuko zaguye amarembo zikagera no mu zindi nzego z’ubuzima harimo na Politiki.
Iri hangana kandi ryamaze kwagura imbibi, rirenga imipaka y’ubwami bwa Espagne rigabanya isi mo ibice bibiri cyane bitewe n’uko aya makipe usanga afite abakinnyi b’ibihangage banahanganye mu mupira w’amaguru ku ruhando mpuzamahanga.
Aha abahafi twavuga ni nka Rivaldo ku ruhande rwa FC Barcelona, Louis Figo wakiniye izi ntare zombi, Thierry Henry, Ronaldinho n’abandi.
Ku ruhande rwa Real Madrid twavuga nka Ronaldo, Raul Gonzalez, Louis Figo, Zinedine Zidane n’abandi.
Hejuru y’aba bose bavuzwe haruguru, hiyongeraho Lionel Messi na Christiano Ronaldo bamaze imyaka igera ku icumi barafashe imitima y’abakunzi b’amaguru ku isi bakayigabamo ibice bibiri. Iri hangana kandi ntiryasize Gerard Pique na Sergio Ramos badasiba guhora baterana amagambo n’ubwo bakinana mu bwugarizi bw’ikipe y’igihugu cya Espagne La Fulia Roja.
Mu gihe abenshi bibaza ko abakinnyi b’amakipe yombi ntaho bahurira byibura ngo batebye, Gerard Pique yahishuye amwe mu mabanga ahuriyeweho n’abakinnyi b’amakipe yombi muri Groupe ya Watsapp.
Pique yagize ati” Hambere aha muri uyu mwaka ubwo twari imbere ya Real Madrid ho amanota nk’umunani cyangwa icyenda, natangiye Groupe ya Watsapp ihuriwemo n’abakinnyi ba Barca na Real bakinira ikipe y’igihugu ya Espagne.
“Icyo dukora muri iyi Groupe ni ukuganira umusitari ku wundi, tukavuga kuri Real na Barca, byose nk’abana bato.
“Mu by’ukuri rero, ubu ibintu ni uburyohe kuko turusha Real Madrid amanota 15. Ubu nsigaye mbona icyo nsubiza byihuse. Umwaka ushize ubwo Real Madrid yatwaraga ibikombe byose, bo babaga buri gihe bameze neza.
” Ubwo nabasangaga nko mu myitozo y’kipe y’igihugu, wasangaga banyiryaho bati “S***”. Man, nk’iyo babaga batsinze umukino, wasangaga bose bashyize amafoto yabo kuri Instagram bambaye ubusa, Ndakeka urabyibuka.
“Wasangaga baseka, bareze imitsi nk’urutare banivugisha bati “Hala Madrid” (Jya mbere Madrid nk’uko abafana ba Real Madrid bakunda kubivuga) ari na ko banapostinga udupupe duto tw’igikombe.
“Gusa muri uyu mwaka ho biratandukanye cyane. Usanga amafoto bapostinga ateye agahinda. Usanga bagira bati’ andi manota atatu nanone. Tugomba kongera akabaraga!’
Sasa njyewe iyo mbonye banditse batyo, nanjye mpita mbandikira muri Groupe nti’ bimeze gute basore, ko mbona ibintu mwabigize intambara?’ Ubwo nanjye ngahita mboherereza udupupe turi kurira n’utundi turi guseka.”