Amakuru ashushye

PGGSS8: Queen Cha yariye indimi abajijwe impamvu abafana be aribo bonyine bari bafite ibyapa i Musanze

Nkuko abahanzi bagiye babigarukaho, abari bitabiriye igitaramo cya Guma Guma cyabereye i Musanze bari bake ariko beza, muri abo abafanaga Queen Cha nibo bonyine bari bafite ibyapa bimwamamaza.

Akiva ku rubyiniro, Queen Cha usa naho yagaragaje imibyinire idasanzwe ku rubyiniro bitandukanye n’abandi, yabajijwe n’itangazamakuru impamvu ari we wenyine ufite ibyapa bimwamamaza i Musanze maze avuga ko ari uko abantu baba biyumvamo umuhanzi runaka ndetse ko nta ruhare na rumwe yagize mu kubwira abantu ngo bazane ibyapa ahaberaga igitaramo.

Queen Cha kandi yari afite itsinda ry’abantu bari baturutse i Kigali bambaye imipira yanditseho ngo “Queen Cha”, ubwo umunyamakuru wa Teradignews.rw yerekezaga i Musanze muri iki gitaramo, yegereye aba bantu bari kumwe mu modoka yerekezaga i Musanze maze ababaza impamvu bambaye iyo mipira , bavuga ko bagiye gushigikira uyu muhanzikazi.

Ibi byaduteye kumubaza niba aba yahaye amafaranga yo gutega abo bantu maze avuga ko ntayo abaha ahubwo ko bahagera ku bushake bwabo.

Yagize ati:”Ubu mpugiye mu bintu byinshi , turi muri repetisiyo ntabwo nabona umwanya wo kugenda mbwira abantu ngo mukore ibi. Babikora kubera ko bankunda”

Queen Cha uri muri Primus Guma Guma ari mu bahanzi bagenda babona abafana aho bataramira, we na Young Grace nibo bakobwa bari muri iri rushanwa. Uzaba uwa mbere azahembwa miliyoni 20 naho uwa kabiri azahabwa miliyoni 15. Uwa kabiri azaba ari uwahize abandi mu gutorwa n’abafana aho bazajya batora bakoresheje kode basanze mu mufuniko wa Primus baguze.

Queen Cha ku rubyiniro

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger