Imyidagaduro

PGGSS8: Hari abahanzi bihereranye abafana mu gihuru, ubwiganze bw’abana, dore udushya twabaye i Musanze

Mu gihe ibitaramo bya Primus Guma Guma Super Star byari bikomereje i Musanze , Young Grace yagize atya yohereza umuntu yihererana abana abajyana mu gihuru ngo bagire ibyo bumvikana bafane uyu muraperi ariko ku rundi ruhande na Queen Cha atanga ibihumbi makumyabiri ngo bamushigikire.

Tariki ya 02 Kamena nibwo igitaramo cya kabiri cy’iri rushanwa cyabereye i Musanze hafi na Kaminuza ya Ines Ruhengeri, Ku isaha ya saa sita n’iminota mirongo itatu, abanyamakuru ba Teradignews.rw bari bageze ahagombaga kubera igitaramo.

Hari abantu bake biganjemo abakiri bato babarirwa nko muri 150 bari bageze mu kibuga barimo kumva imiziki yacurangwaga, Nko muri metero nkeya uvuye aho urubyiniro rwari rwubatswe, hari itsinda ry’abana bato bari bahari basa naho hari gahunda bari kuganiraho.

Ibi ntabwo byari bisanzwe niyo mpamvu twabegereye ngo tubabaze maze tukihagera bamera nkaho bafatiwe mu cyuho maze baraceceka bose n’uwavugaga ntiyongera kuvuga.

Mu gihe aba bana bari banze kuvugisha bagenzi bacu bandikira ikinyamakuru Eachamps, twe twabaye nk’ababitse ibikoresho gato maze turabegera niko kwemera kutuganiriza kuko baketse ko turi gushaka abafana.

Umwe muri abo bana, yatubwiye ko icyo gihe[Ubwo bari mu gatsiko] bari bamaze guhabwa amafaranga ibihumbi 20 bari bahawe ngo bafane Queen Cha. Aba bana kandi batubwiye ko batazi amazina y’uwayabahaye ariko bavuze ko ari umusore waje mu modoka y’umukara yambaye umupira w’umukara.

Aba bahaye aba bana amafaranga , babasigiye ibyapa biriho amazina ya Queen Cha n’uburyo ku buryo nyuma mu gitaramo hagati bagendaga bagitembereza ahantu hose, muri aba bana hari harimo abantu babiri basa naho ari bakuru ubona ko bahaze ka Primus.

Birasa naho hari harimo ihangana rikomeye mu gushaka abafana kuko rya tsinda ry’abana ryahise rihura na King Philosophe, musaza wa Young Grace ari kumwe n’abandi basore, bahise bazamuka berekeza mu ishyamba riri hirya gato y’ahaberaga igitaramo bakurikiwe n’ikindi gihiriri cy’abana benshi. Aha hari abaketse ko aba bana basabwaga gufana Young Grace.

Bageze muri iryo shyamba, bahawe udupapuro twamamaza Young Grace ndetse babigisha amagambo baza kuvuga mu gihe igitaramo cyiza kuba cyatangiye by’umwihariko Young Grace ageze ku rubyiniro.

Byamenyekanye ari uko bamwe bavuye mu ishyamba bijujuta bavuga ko banze kuyabaha ngo bayakenyerereho mbere ahubwo ko babeshye ko bayabaha nyuma y’igitaramo bibaza niba batababeshye baza kuyabaha koko. Gusa ntabwo byari byoroshye ko ubafotora kuko bahitaga babyanga.

Akiva ku rubyiniro, Queen Cha usa naho yagaragaje imibyinire idasanzwe ku rubyiniro bitandukanye n’abandi, yabajijwe n’itangazamakuru impamvu ari we wenyine ufite ibyapa bimwamamaza i Musanze maze avuga ko ari uko abantu baba biyumvamo umuhanzi runaka ndetse ko nta ruhare na rumwe yagize mu kubwira abantu ngo bazane ibyapa ahaberaga igitaramo.

Yagize ati:”Ubu mpugiye mu bintu byinshi , turi muri repetisiyo ntabwo nabona umwanya wo kugenda mbwira abantu ngo mukore ibi. Babikora kubera ko bankunda”.

Asoza yavuze ko atacira urubanza umuhanzi watanga amafaranga ngo bamushigikire cyangwa se ngo bamutore kuko aribwo buryo yaba yahisemo bwo gukoresha.

Icyakora kugeza ubu nta tegeko rihana umuhanzi waguze abafana muri iri rushanwa rihari ku buryo ryahana umuhanzi ugaragayeho icyo gikorwa, ariko kandi abagize akanama nkemurampaka baragira abahanzi kwitwararika kuko bavuga ko bazi gutandukana umufana nyawe n’umufana wishyuwe, ku rundi ruhande ariko Tom Close watwaye iri rushanwa rigitangira avuga ko nta kibazo kugura abafana mu gihe nta tegeko rihana uwabikoze.

Abana bari bajyanwe mu gihugu ngo bagiye guhabwa amafaranga
Ngabo ….bari abana gusa
Ibiganiro bari babigeze kure
Abana biga kuri Ecole de Science de Musanze bari baje kureba
Byari bigoranye kubonamo abantu bakuru
Ngabo bari buriye igiti
Umuntu utarengeje imyaka 18 ntiyemerewe kunwa inzoga
Twitter
WhatsApp
FbMessenger