Amakuru ashushye

PGGSS 8: Habayemo impinduka, dore aho ibitaramo bizakorerwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Werurwe 2018, abategura irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star bagaragaje uko iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro yaryo ya 8 rizagenda ndetse banagaragaza impinduka zabayemo haba mu bihembo n’aho ibitaramo bizabera.

Iki gikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali ku cyicaro cya Bralirwa ari na yo muterankunga mukuru w’iri rushanwa aho abaritegura bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru  bagaragaza imiterere y’iri rushanwa dore ko abahanzi 10 bose bazarushanwa bari bahari.

zimwe mu mpinduka zabaye muri iri rushanwa rizatangira tariki 26 Gicurasi 2018 birangire tariki 14 Nyakanga 2018 ari na bwo hazamenyekana ababashije gutsinda, ni uko abafana bazajya batora umuhanzi bohereza ubutumwa bugufi ndetse hari n’ikindi cyiciro bazahembamo umuhanzi watowe cyane mu buryo bwa tombola aho umuntu azajya anywa ka manyinya [Primus] ubundi akareba mu mufuniko umuhanzi urimo ubundi akamutora.

Abategura irushanwa

Aho bitaramo bikorwa n’abahanzi bari muri Primus Guma Guma bizabera 

Ikindi cyahindutse muri iri rushanwa ni uko ibitaramo bizenguruka igihugu byakorwaga mu ntara zose z’igihugu ariko muri uyu mwaka ntabwo bizagera mu ntara y’Iburasirazuba kuko abahanzi bazakorera ibitaramo i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba, Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru , Huye mu ntara y’Amajyepfo  no mu mujyi wa  Kigali ari na ho hazatangirwa ibihembo.

Uko abahanzi bazahembwa

Muri iri rushanwa abahanzi batanu ba mbere ni bo bonyine bazahembwa  mu gihe ubusanzwe aba bahanzi icumi bose bahembwaga bitewe n’umwanya buri umwe ariho , iyi nshuro ya 8 iri rushanwa rya Primus Guma Guma  Super Star rigiye kuba, uwa mbere uzaba watowe n’abagize akanama nkemurampaka azahembwa miliyoni makumyabili (20,000,000Frw) , uwa kabiri azahembwa miliyoni 4.5 Frw, uwa gatatu miliyoni 4 Frw, uwa kane miliyoni 3.5 Frw na ho  uwa gatanu miliyoni 3 Frw mu gihe  uwatowe n’abantu benshi akagira n’abafana benshi we azahembwa miliyoni 15 (15,000,000Frw). Tubibutse ko uyu watowe n’abantu benshi akagira n’abafana benshi  azaboneka babaruye amajwi yabonetse mu gutora hifashishijwe tombola yo mu mifuniko.

Uko bazajya batorwa

Uzatsinda agahabwa miliyoni makumyabiri  azatorwa n’akanama nkemurampaka 100%, Gutora umuhanzi bizajya bikorwa  hifashishijwe code ya *733# ugakurikiza amabwiriza arimo no kwandika code y’umuhanzi usanze mu mufuniko wa primus wanyoye.

Abahanzi bazitabira Primus Guma Guma Super Star

RnB :Bruce Melodie na Christopher

HiPHoP :Khalfan na Jay c

Amatsinda : Just Family na Active

Afro-beat : Mico The Best na Uncle Austin

Abagore : Queen Cha na Young Grace

Abahanzi bose bari bahari

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger