Imyidagaduro

PGGSS 8: Abahanzi bahawe nimero bazatorerwaho

Mu gihe irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ribura iminsi mike ngo ritangire mu bice bitandukanye by’igihugu, abahanzi 10 bari muri iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya 8 bahawe nimero bazakoresha batorwa.

Ubusanze ibitarmo bizenguruka igihugu bizatangirira i Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru, abahanzi bose bari muri iri rushanwa bazataramra abantu bazaba bahageze dore ko kwinjira aba ari ubuntu.

Iri rushanwa rigiye kuba muri uyu mwaka ryabayemo impinduka ku bijyanye n’uburyo abahanzi bahabwaga amahirwe ndetse no mu bihembo byabaye ngombwa ko bahindura uburyo ibihembo byatangwa,  Uyu mwaka byabaye umwihariko kuko hari uburyo bwo gutora hakoreshejwe ubutumwa bugufi kuri telefoni (SMS) aho uzajya ugura icupa rya Primus hanyuma ukareba mu mufuniko nimero usanzemo akaba ariyo utora wohereza ubutumwa bugufi aho uzajya wandika *733# ugakurikiza amabwiriza.

Nimero bazakoresha:

Active ni 1

Bruce Melodie ni 2

Christopher ni 3

Jay C ni 4

Just Family ni 5

Khalfan ni 6

Mico The Best ni 7

Queen Cha ni 8

Uncle Austin ni 9

Young Grace ni 10

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizatangira tariki 26 i Gicurasi 2018 rirangire i Kigali tariki 14 Nyakanga 2018 ari nabwo hazamenyekana ababashije gutsinda, mu gihe bahembaga uwatwaye irushanwa byarahindutse kuko  hari n’ikindi cyiciro bazahembamo umuhanzi watowe cyane mu buryo bwa tombola aho umuntu azajya anywa ka manyinya [Primus] ubundi akareba mu mufuniko umuhanzi urimo ubundi akamutora.

Nyuma y’ibi bitaramo bizabera i Gicumbi n’i Musanze mu ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba, Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru , Huye mu ntara y’Amajyepfo  no mu mujyi wa  Kigali ari na ho hazatangirwa ibihembo, abahanzi batanu ba mbere ni bo bonyine bazahembwa  mu gihe ubusanzwe aba bahanzi icumi bose bahembwaga bitewe n’umwanya buri umwe ariho , iyi nshuro ya 8 iri rushanwa rya Primus Guma Guma  Super Star rigiye kuba, uwa mbere uzaba watowe n’abagize akanama nkemurampaka azahembwa miliyoni makumyabili (20,000,000Frw) , uwa kabiri azahembwa miliyoni 4.5 Frw, uwa gatatu miliyoni 4 Frw, uwa kane miliyoni 3.5 Frw na ho  uwa gatanu miliyoni 3 Frw mu gihe  uwatowe n’abantu benshi akagira n’abafana benshi we azahembwa miliyoni 15 (15,000,000Frw). Tubibutse ko uyu watowe n’abantu benshi akagira n’abafana benshi  azaboneka babaruye amajwi yabonetse mu gutora hifashishijwe tombola yo mu mifuniko.

Inkwakuzi zatangiye kwiyamamaza

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger