Amakuru ashushye

Peter Okoye wahoze muri P Square yaraye i Kigali-AMAFOTO

Umuhanzi Peter Okoye ukoresha cyane izina rya ‘Mr P’ wahoze mu itsinda ry’impanga ryamenyekanye nka P Square muri Afurika, yageze I Kigali aho aje gutaramira abanyarwanda mu gitaramo giteganyijwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru muri Kigali Convention Center.
Mr P ugeze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe ahagana saa tatu n’iminota 10 z’ijoro , yijeje Abanyarwanda kuzerekana ko ashoboye by’umwihariko abibaza uburyo ashobora kuririmba ari umwe bari bamumenyereye ku rubyiniro ari kumwe n’impanga ye Paul Okoye ubu usigaye yitwa Ruder Boy.
Mr P azaririmba mu gitaramo giteganyijwe ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 29 Mata 2018, muri Kigali Convention Center akazaba ari kumwe n’abahanzi bagize itsinda Sauti Sol bo muri Kenya, Man Martin wo mu Rwanda, Rider Man,Phionah Mbabazi, ndetse na Charly na Nina.
Iki gitaramo kizaba gisoza inama ya ‘Mo Ibrahim Weekend’ imaze iminsi ibera I Kigali kuva kuwa Gatanu tariki 27 Mata, aho kizitabirwa n’abayobozi bakuru bamaze igihe bateraniye muri iyi nama yanitabiriwe na Perezida Kagame w’u Rwanda.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa Mo Ibrahim, kwinjira muri iki gitaramo kizacurangirwamo umuziki w’umwimerere ‘Live’ ni ubuntu. Kikaba kizatangira ku isaa moya n’igice z’umugoroba (Ku isaha ya hano mu Rwanda).
Biteganyijwe ko muri iki gitaramo ari nabwo bazashikiriza igihembo Madame Helen Johnson wahoze ari Perezida wa Liberia kubera imiyoborere myiza yamuranze mu gihe yarakiri Perezida.

Mr P akigera ku kibuga cy’Indege

Yaganiraga nabaje kumwakira
Imodoka yamujyanye kuri Hoteli
Iyi niyo modoka yagiyemo

Twitter
WhatsApp
FbMessenger