Perezida Yoweri Museveni yaciwe mu ijambo n’inzoka
Umukuru w’igihugu cya Uganda President Yoweri Museveni yahagaritse ijambo yagezaga ku baturage igihe kitari gito, nyuma y’inzoka yakururutse ikaza ku itapi yari ahagazeho ubwo yagezaga ijambo ku baturage batuye mu mudugudu wa Kirangira ho mu karere ka Mukono.
Iyi nzoka yaciye mu ijambo perezida Museveni nyuma y’akanya gato atangiye kugeza ijambo kuri bariya baturage.
Amakuru avuga ko Perezida Museveni yageze aho yagombaga kuganirira n’aba baturage ku mugoroba w’ejo bwatangiye guhumana, bityo mu gahema gato yarii yateguriwe hakaba hari umwijima n’ubwo andi mahema yari yateguriwe abaturage yo yari afite urumuri.
Amashusho yafashwe iyi nzoka ikimara gusanga Museveni agaragaza uyu mukuru w’igihugu cya Uganda atuje ariko yahagaritse kugeza ijambo ku baturage. Museveni kandi yabazaga abarinzi be icyaba kibaye gitumye bakangarana.
Abarinzi ba Museveni bari bamaze kubona iyi nzoka mbere bahise bigaba umwe ku wundi, bayigotera mu ntebe birangira bayimennye umutwe vuba na bwangu.
Ikinyamakuru Nile Post cyavuze ko Museveni akunze kugongana n’inzoka incuro nyinshi. Iki kinyamakuru cyavuze ko ibi bishobora kuba biterwa ahari n’uko uyu muperezida wahoze ari inyeshyamba yakundaga kurwanira mu bihuru.
Iki kinyamakuru cyatanze urugero rwo muri 2016 aho umupolisi warindaga urugo rwa Perezida Museveni yarashe uruziramire rwa rutura rwashakaga kwinjira mu bushyo bw’uyu mukuru w’igihugu cya Uganda.
Uyu mupolisi yavuze ko uru ruziramire rwapimaga metero zirenga esheshatu z’uburebure ndetse n’ibiro nka 80. Uru ruziramire ngo rwashakaga kwinjira mu bushyo bwa Perezida Museveni buherereye ahitwa Kisozi mu karere ka Gomba rugambiriye kwica inka. Uyu mupolisi yavuze ko bagerageje kwirukana iyi nzoka bikarangira igaragaje uburakari ari, bityo bakitabaza kuyirasa amasasu atatu.