Perezida Yoweri Museveni yabonanye n’abahoze ari abarimu be(Amafoto)
Ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatanu, umukuru w’igihugu cya Uganda Yoweri Kaguta Museveni yakiriye mu biro bye abahoze ari abarimu be ubwo yigaga ku ishuri ryisumbuye rya Ntare, abagenera impano.
Iri shuri rya Ntare riherereye muri Uganda Perezida Museveni yizeho ni na ryo Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yizeho amashuri yisumbuye.
Museveni wize kuri rino shuri mu 1960, yakiriye abarimu barimo Collins Gregory wamwigishije Ubugenge(Phyisics), Nicholson John wamwigishaga ubutabire(Chemistry) na Mme Mary Sullivan wamwigishaga ubumenyi bw’isi(Geography). Perezida Museveni yageneye aba bahoze ari abarimu be impano na bo bamuha izo bari bamuteguriye.
Aba bahoze ari abarimu ba Museveni bari banaherekejwe na bamwe mu bagize imiryango yabo.
Uretse guhana impano, Perezida Museveni yabagejejeho uko Uganda ihagaze mu bijyanye n’iterambere ndetse n’amahirwe yatuma iki gihugu gikomeza gutera imbere ahari.