AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida Xi Jinping yashimiye Perezida Kagame ku iterambere amaze kugeza ku Rwanda . (+ AMAFOTO)

Mu ruzinduko rw’iminsi ibiri Perezida w’u Bushinwa ari kugirira mu Rwanda nyuma yo gusinya amasezerano agera kuri 15 y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, Perezida Xi Jinping yashimiye Perezida Kagame ku iterambere amaze kugeza ku gihugu kiri mu nzira y’iterambera nk’u  Rwanda.

Aya masezerano yasinyiwe imbere ya Perezida Kagame ndetse na Perezida Xi Jinping uri gusoza uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Rwanda. Perezida Kagame yavuze ko yashimishijwe n’aya masezerano aza komeza akaguka akagera ku rwego rw’ Afurika, aha  yagize ati” Nejejwe cyane n’aya masezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kandi ndizera ko ubu bufatanye buzakomeza mu nzego nyinshi z’iterambere hagati y’ibihugu byombi ndetse bukazanaguka bukagera ku rwego rwa Afurika.”

Aya masezerano  atandukanye agamije iterambere hagati y’ibihugu byombi harimo nk’ayo gukuraho visa ku badipolomate n’abafite pasiporo za serivisi, ajyanye n’ibikorwaremezo, ari mu rwego rw’ubucurizi, ikoranabuhanga, uburezi na siyansi n’andi.

Perezia Xi Jiping ashima  Perezida Kagame n’Abanyarwanda ku ntambwe ikomeye igihugu kimaze gutera mu iterambere nyuma y’ibihe bibi iki gihugu cyaciyemo ubu, kikaba ari igihugu gihagaze neza mu iterambere, kiri ku murongo kandi gitekanye, yagize ati “Uru ni uruzinduko rwanjye rwa mbere hanze y’igihugu kuva nakongera gutorwa nka Perezida w’u Bushinwa. U Rwanda ni ahantu h’ingenzi muri uru ruzinduko. Ni ku nshuro ya mbere kandi Perezida w’u Bushinwa asuye u Rwanda. Muri uru ruzinduko nabonye igihugu kiri ku murongo kandi kiri gutera intambwe nziza mu iterambere, igihugu gitekanye aho n’abaturage bacyo babayeho bishimye.”

Amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, akubiyemo ibijyanye n’ubucuruzi, ubuhahirane, ubwubatsi, ibikorwaremezo, ikoranabuhanga, ubuhinzi, ubuvuzi n’ibindi. byu mwihariko uyu mwaka ni uwa 47 u Rwanda n’u Bushinwa bitangiye umubano mu bya dipolomasi ushingiye ku guteza imbere ibikorwa remezo, umuco, kongerera abakozi ubushobozi, ubuzima, ubuhinzi ndetse n’imigenderanire.

Sosiyete itwara abantu n’ibintu mu kirere ya RwandAir yitegura gutangiza ingendo zerekeza mu Bushinwa mu Mujyi wa Guangzhou guhera muri Gashyantare 2019. Uru ruzinduko rwa Perezida Xi JinPing ruraza gusozwa asura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho yunamira Abatutsi basaga ibihumbi 250 bashyinguye muri uru rwibutso .

Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bakiriye ku meza Perezida Jinping na Madame we  Peng Liyuan.
Perezida Xi Jinping yavuze ko yasuye u Rwanda agamije gushimangira umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa no gukomeza gukorana na Perezida Kagame mu gutekereza ahazaza h’umubano w’ibihugu byombi.
Aba bayobozi bombi basinye amasezerano y’ubufatanye mu bintu bitandukanye. Ubushinwa n’u Rwanda bisanzwe bikorana cyane mu ubucuruzi, ubuzima, ibikorwa remezo, uburezi n’ibindi.
Madame Jeannette Kagame na Madame  Peng Liyuan.
Perezida Kagame yakira Perezida Xi Jinping muri Village Urugwiro

Twitter
WhatsApp
FbMessenger