Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron atagerejwe mu Rwanda muri Mata 2019
Ikinyamakuru JeuneAfrique cyemeza ko Leta y’u Rwanda yatumiye Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994.
Nubwo hemejwe ko ubu butumire bwahawe Perezida Macron, we ntabwo yari yemeza niba azitabira uyu muhango.
Ubu butumire bugaragaza intambwe nziza y’imibanire hagati y’ibi bihugu byombi kuva Perezida Emmanuel Macron yagirirwa icyizere cy’umukuru w’Igihugu n’abatuye Ubufarnsa.
Hakurikijwe amateka y’u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muw’1994, ibi bihugu byombi bifitanye amateka mabu kuko Leta y’u Rwanda ishinja Leta y’u Bufaransa kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside.
Leta y’u Bufaransa ntiyigeze yemera uru ruhare ishinjwa, gusa uwari Perezida w’iki gihugu Nicolas Sarkozy mu 2012 asura u Rwanda yemeye ko igihugu cye cyakoze amakosa mu gufata imyanzuro ku byabaye mu Rwanda.
JeuneAfrique ivuga ko ifite amakuru ko ubutumire bwa Perezida Macron yabwohererejwe mu ntangiriro z’iki cyumweru ariko ibiro bye bikaba bitarasubiza abatumiye.
Bikekwa ko Macron atiyiziye yakohereza intumwa yo ku rwego rwo hejuru.
Muri Gicurasi 2018 Perezida Kagame yasuye mugenzi we i Champs Elysées nyuma u Bufaransa bunashyigikira kandidatire ya Louise Mushikiwabo ku bunyamabanga bukuru bw’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, umwanya yanatorewe.
Perezida Kagame na Macron bashobora kandi guhura no kuganira iruhande rw’inama yitwa One Planet Summit izabera i Nairobi tariki 14 z’uku kwezi. Inama mpuzamahanga ku bidukikije izaba ibereye bwa mbere muri Africa.
Perezida Kagame ari mu bayitumiwemo, nubwo ataremeza kwitabira kwe, naho Perezida Macron ari mu bafatanyije na Perezida Uhuru Kenyatta kuyitegura nk’uko JeuneAfrique ibitangaza.