Perezida w’u Rwanda yagiriye ibihe byiza mu Bwongereza
Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bari mu gihugu cy’ Ubwongereza aho bagiye kwitabira umuhango wo kwimika Umwami Charles III n’ Umwamikazi Camilla uteganyijwe kuba ejo ku wa 6 Gicurasi2023.
Umuhango wo kwimika Umwami Charles III uzabera i Westminster Abbay ukaba watumiwemo Perezida Paul Kagame ari nawe uyoboye mu gihe cy’ umwaka Umuryango Uhuza Ibihugu bivuga Ururimi rw’ Icyongereza Commonwealth.
Perezida Kagame akigera mu Bwongereza ejo ku wa 4 Gicurasi 2023 yabonanye n’ Umunyamabanga wa Commonwealth Patricia Scotland baganira ku myiteguro y’ inama yo kwakira Umwami Charles III nk’ umuyobozi mukuru wa Commonwealth ikaba ihuza abakuru b’ Ibihugu biba muri uwo muryango. Iyo nama ikaba yabaye none i Marlborough.
Ejo ku mugoroba yabonaye kandi na Minisitiri w’ Intebe w’ Ubwongereza Rishi Sunak baganira ku ngingo zerekeranye n’ abimukira, ubukungu n’ iterambere, ubucuruzi n’ ishoramari. Yabonanye kandi na Perezida wa Repubulika ya Guyane Dr. Mohamed Irfaan Ali baganira kuri gahunda zo kongera ubufatanye hagati y’ Ibihugu byombi mu iterambere n’ Ubukungu.
President Kagame yakirwa na Rishi
Perezida Kagame na Muhamad Irfaan
Perezida Kagame na Patricia Scotland
Abakuru b’Ibihugu ba Commonwealth