Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye ikiganiro cyita ku iterambere rya Afurika.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda nyakubahwa Paul Kagame uherereye I Munich mu gihugu cy’Ubudage aho yitabiriye Inama yita ku mutekano, uyu munsi ikiganiro cyaguye cyita ku bukungu n’iterambere ry’umugabane wa Afurika.
Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yari kumwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye barimo Jim Yong Kim uyobora Banki y’isi, Perezida wa Burkinafaso bwana Roch Marc Kaboré, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Mali bwana Tiéman Coulibaly ndetse na Moussa Faki uyobora igihugu cya Guinea Conakry akaba ari na Perezida wa Afurika yunze ubumwe wacuye igihe.
Avuga ku kibazo cy’umutekano muke gikomeje kurangwa mu gace ka Sahel kikahangayikisha Isi, perezida Kagame yavuze ko hagomba kuguzwa imbaraga hagati y’Umuryango w’unze ubumwe, Sahel ndetse n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi mu rwego rwo kugarura umutekano muri aka gace.
Perezida Kagame yagize ati” hariho imbaraga nyinshi, haba Umuryango wunze ubumwe, Sahel ndetse n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi mu gukemura ikibazo cy’umutekano mu gace ka Sahel. Icy’ingenzi si umubare w’abazatanga umusanzu ahubwo ni uko bazafatanya kugira ngo hadakomeza kugira ibyangirika”.
Perezida Kagame kandi yavuze ko Umugabane wa Afurika uri guhangana n’ibibazo nk’ibi ushyiraho ibigo bikenewe bizafasha guhangana n’iki kibazo gihangayikishije isi mu rwego rwo guhuza imbaraga zatuma umugabane wa Afurika ukomera ukanatera imbere.
N’ubwo ikibazo cya Sahel cyafashe intera nini, perezida Kagame yavuze ko hakwiye gushakwa uburyo imitungo ihari kugira ngo hagire ikigerwaho.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa Twitter rw’ibiro by’umukuru w’igihugu, Perezida Kagame yanongeye gusaba ko hatangwa ubufasha ku barebana n’iki kibazo. Yagize ati” Dukwiriye gufasha abarebana n’iki kibazo cya Sahel. Ni ikibazo gikomeye, gusa ndatekereza ko kitatunanira mu gihe twaba dukoze igikwiye mu nzira ikwiye”.