AmakuruPolitiki

Perezida w’u Burundi yavuze ku butumwa yoherereje perezida Kagame anakomoza ku mubano w’abaturage babo

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye avuga ko ikintu yabonye ari uko nta Murundi wangana n’Umunyarwanda. Avuga ko uko byagenda kose Abarundi bazahora baturanye n’Abanyarwanda, ngo ni urubanza Imana yakase, nta kundi byagenda !

Ati : “ Umuturanyi se wamushyira he ? Ko utamufunga ? Kandi icyo twese tumaze kubona ni uko Nta Barundi n’Abanyarwanda bangana ! Icyo twese twarakibonye. Nta Murundi wangana n’Umunyarwanda.”

Yunzemo ko kimwe mu bibyerekana ariko mu mpera z’Icyumweru( Week-end) ajya abona Abanyarwanda baje kuri Tanganyika ku mazi kuharuhukira.

Ndetse ngo hari n’Abanyarwanda ajya abona baje mu bukwe, bamwe baje gusaba abandi baje gushyingira, akabona n’Abarundi bagiye gusaba Abanyarwandakazi mu Rwanda.

Perezida w’u Burundi avuga ko ibyo byose byerekana ko Abanyarwanda n’Abarundi mu by’ukuri batangana.

Ku byerekeye ingingo y’uko ikibazo kikiri mu Banyapolitiki, Perezida Ndayishimiye yavuze ko n’aho ibintu biri mu nzira nziza kuko ngo abo yise abo OFISIYE bahora ‘bayaga.’

‘Kuyaga’ ni inshinga y’Ikirundi mu Kinyarwanda bayita ‘Kuganira.’

Ndetse ngo naba Guverineri bayobora Intara zikora ku mipaka y’ibihugu byombi baraganira.

Perezida Ndayishimiye kandi yakomoje ku butumwa yigeze guha intumwa ye ngo izanire mugenzi we uyobora u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.

Ati : “ Njyewe nararungitse intumwa nti ‘erega umuntu burya iyo mwinjiye mu matati, ikintu cya mbere kigoye n’ingene mwicarana mu kabicoca.”

Taliki 10, Mutarama, 2022, Minisitiri ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Urubyiruko, Umuco na Siporo mu Burundi, Ezéchiel Nibigira yagejejeje kuri Perezida Kagame ubutumwa bwa Perezida Evariste Ndayishimiye.

Cyabaye ikimenyetso cyiyongereye ku bindi bishimangira intambwe zirimo guterwa mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi.

Ibiro by’Umukuru w’igihugu, Village Urugwiro icyo gihe byatangaje ko “bagiranye ibiganiro byibanze k’ugushimangira umubano hagati y’u Rwanda n’u Burundi”.

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo igitotsi gikomeye guhera ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Perezida Pierre Nkurunziza mu mwaka wa 2015, ibintu rwakomeje guhakana.

Mbere y’aho gato, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Burundi Albert Shingiro yavuze ko umubano w’igihugu cye n’u Rwanda uri mu nzira nziza, ko igisigaye ari uko bashyikirizwa abantu bagerageje guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza mu 2015, bigateza imvururu zaguyemo abantu benshi.

Umwe mu bashakishwa cyane n’u Burundi uvugwaho ko yari ayoboye abagerageje guhirika ubutegetsi bwa Nkurunziza ni General Godefroid Niyombare. Ntabwo ahantu aherereye hazwi.

Mu kiganiro Shingiro yigeze kugirana n’abadipolomate bahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi, yagarutse ku mubano n’u Rwanda, avuga ko ibimenyetso bikomeje kugaragaza ko umubano w’ibihugu byombi urimo kuzahuka.

Yakomeje ati “Igisigaye ni ukudushyikiriza abagerageje guhirika ubutegetsi bari ku butaka bw’u Rwanda, naho ubundi izindi ntambwe zose zaratewe.”

Muri iki gihe Perezida Ndayishimiye niwe uyobora Umuryango w’Afurika y’i Burasirazuba, EAC.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger