AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida w’u Burundi yahawe urwamenyo kubera icyongereza gifutitse yabwiye mugenzi we Madam Samia wa Tanzania

Perezida w’u Burundi Ndayishimiye Evariste yavuze icyongereza cy’amafuti akabije ubwo yavugaga ku ruzinduko rwa mugenzi we wa Tanzania perezida Madamu Samia Suluhu Hassan uherutse kugirira uruzinduko mu gihugu vy’u Burundi.

Perezida Ndayishimiye Evariste yasekeje abantu ku mbuga nyuma y’uko mu mbwirwaruhame ye yakira mugenzi we wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan, yamwitiranyaga n’umugabo akavuga ko ari “Mr” aho kuba “Madam”.

Ku wa Gatanu Perezida Ndayishimiye yakiriye Suluhu mu magambo y’Icyongereza.

Perezida Ndayishimiye Evariste yakoresheje icyongeleza mu gihe ubusanzwe, mu Burundi abantu benshi bavuga Igifaransa yewe na Perezida w’iki gihugu nicyo avuga neza ugereranyije n’Icyongereza.

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yavuze mu cyongereza ubwo yabwiraga itangazamakuru ibyo we na Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania wasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriraga mu Burundi bagezeho.

Perezida Ndayishimiye asanzwe azi cyane indimi z’Igifaransa, Igiswahili n’Ikirundi, gusa hari ubwo ajya akoresha Icyongereza n’ubwo atakizi mu buryo buhagije.

Mu guha ikaze Suluhu wamugendereye ku wa Gatanu w’iki Cyumweru, Ndayishimiye yakoresheje amagambo y’Icyongereza ariko byumvikanaga ko asa n’uri kugihandura, ko atari ururimi asanzwe akoresha.

Ageze aho kuvuga ijambo riha icyubahiro Suluhu, Perezida Ndayishimiye yibeshye aho kumwita “Madamu” kuko ari umugore, amwita “Bwana”. Ati “Mr President Mama Samia…”

Ikindi cyumvikanye muri iryo jambo rye ni uko izina rya Perezida wa Tanzania yarivuze nabi aho kuvuga “Suluhu” amwita “Suhulu”.

Ahandi Perezida Ndayishimiye yagize ati ’members of media here present’ aho kuvuga ’members of media who are present here’, avuga ’we have just talks’ aho kuvuga ’we just have talked’; ati ’I took this opportunity’ aho kuvuga ati’ I take this opportunity’ ndetse n’utundi dukosa.

Ni ibyatumye Perezida w’u Burundi yibasirwa na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga, abenshi bamushinja kwisumbukuruza akavuga Icyongereza atakizi, nyamara yakabaye akoresha ururimi azi neza hanyine bakamusemurira.

Abantu benshi bahise bamwiha ku mbuga nkoranyambaga, maze amagambo ye bayahindura urwenya bavuga ko yigerejeho, ko yari akwiriye kuvuga Igiswahili kuko n’uwamusuye acyumva neza.

Uwitwa Andrew kuri twitter yagize ati: “Africa ngo yazaterimbere iyo yivugira ikirundi bikagirinzira”.

Uwitwa Kwizera Fabrice yagize ati: “Njye sinumva impamvu yigoye (bamugoye) kuvuga ruriya rurimi atazi buriya iyo yivugira mu rurimi rwe bagasemura byari kuba byiza, dore ko jye ntamusetse ku cyongereza kibi kuko atari Umwongereza, njye musetse ukuntu yiyahuje Icyongereza atazi kandi hari ikirundi azi neza! Africa Waragowe”.

Thierry Arythom kuri Twitter we yagize ati: “Byibuze iyo avuga mu giswahili, kuko n’uwa Tanzania yavuze mu giswahili. Cyangwa akavuga mu Kirundi ubundi bagasemura.”

Namahoro Remy Obed we yavuze ko uwakoze ikosa ari uwateguriye Perezida Ndayishimiye mu rurimi atumva kandi hari izo yumva.

Ati: “Njye ku bwanjye, abategura imbwirwaruhame ze rwose bazisubireho, kuko Perezida uyoboye igihugu si byiza na mba kumubona arimo adidimanga, noneho ari mu gihugu ayoboye! Ubutaha yajya avuga mu rurimi rumubangukiye cyane, ababishinzwe bagasemura!”

Uwitwa Magombe we yashinje Perezida Ndayishimiye kugirira igihunga mugenzi we wa Tanzania.

Ati: “Ni nde uyoboye undi? No mu rugo Ndayishimiye nta cyizere yifitiye ndetse ntatekanye. Ari munsi y’amategeko y’umushyitsi we. Birababaje cyane!”

Uyu yakomeje avuga ko kuba Perezida w’u Burundi yinyuranyuyemo byatewe n’abashinzwe itumanaho mu biro bye banze kumufasha, ashimangira ko biriya byangiza isura y’u Burundi n’iy’abaturage ba kiriya gihugu bose.

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Sadate Munyakazi abinyujije kuri Twitter ye, na we yanze kuripfana avuga ko ibyo Perezida Ndayishimiye yakoze ari nk’ubukoroni.

Ati: “Nyamara izi ndimi nazo ni ubukoloni pe! Harya ubundi tuvuze mucy’iwacu byaba ari ikosa? Ntitwigore tubivuge mu mucy’iwacu”.

Cyakora cyo n’ubwo abenshi bahaye urw’amenyo Perezida w’u Burundi, ku rundi ruhande hari abavuze ko aho kunengwa akwiye gushimirwa ku bwo gutinyuka, abandi bati: “Icy’ibanze ni uko ubutumwa bwe bwatambutse”.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger