AmakuruPolitiki

Perezida w’u Burundi yagize icyo avuga ku byaha DRCongo ishinja u Rwanda

Perezida w’u Burundi Everiste Ndayishimiye yagarutse ku byaha by’intambara Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda ihamya ko rufasha Umutwe wa M23 bihanganye.

Ni mu kiganiro yagiranye na France24 na RFI Aho yagarutse kuri byinshi birimo umubano w’u Rwanda n’u Burundi ndetse anavuga ku birego bishinja u Rwanda gukorana n’umutwe wa M23 ukomeje kumvikana cyane muri DRCongo.

Ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi,Perezida Ndayishimiye yavuze ko nta kibazo kigihari kandi yishimira ko ubushake bwa politiki buhari ku mpande zombi kugira ngo ibintu bisubire mu buryo.

Ati “Ubu nta bibazo biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda,ibyaha bisigaye byakemurwa mu nzira ya dipolomasi.Turi kuvugana,abayobozi bacu n’ab’u Rwanda baturiye imipaka baraganira.Ba Guverineri bacu n’abo mu Rwanda baganiriye mu cyumweru n’igice gishize…Navuga ko nta kibazo gikomeye kigihari.”

Abajijwe ku bivugwa ko u Rwanda rwaba rutera inkunga umutwe wa M23,Perezida Ndayishimiye usanzwe anayobora umuryango wa EAC,yavuze ko nawe atarabyemeza.

Ati “Nk’akarere ntituramenya niba u Rwanda ruri inyuma ya M23 ndetse nanjye ubwanjye ntarabyemeza.”

Perezida Ndayishimiye kandi ko abashinja u Burundi kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu ari abashaka guhindanya isura y’ubuyobozi bw’iki gihugu ndetse avuga ko we ubwo afata iya mbere mu gutuma uburenganzira bwa muntu bugerwaho mu gihugu cye.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger