Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yasutse amarira imbere y’abacamanza
Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye, yagirabye inama n’abacamanza bo muri iki gihugu ayoboye, mu mujyi wa Bujumbura baganira ku ngingo zitandukanye zirimo na ruswa yamunze imikorere y’ubucamanza muri iki gihugu.
Ese nta mpuhwe ndi kurira imbere yanyu?” Ayo n’amwe mu magambo akomeye Perezida w’ u Burundi yavugiye imbere y’abacamanza mu nama yabahurijemo i Bujumbura.
Perezida Ndayishimiye yababwiye ko umunsi ku munsi yakira ibirego birenga igihumbi by’abaturage baza kumubwira ko batahawe ubutabera n’ubucamanza.
Umuhuza w’Uburundi bari kumwe muri iyo nama yavuze ko 70% by’abaturage bamugeraho ari abazanwa n’uko imanza zabo zicibwa ntizikurikizwe cyangwa zigakurikizwa nabi.
Edouard Nduwimana yavuze kandi ko mu iperereza urwego rwe rwakoze ariko rutarashyirIra hanze icyegeranyo, abarundi bagera kuri 82% badashima uko ubucamanza bukora.
Nk’umucamanza mukuru, Perezida Ndayishimiye yavuze ko yahamagaje inama nkuru y’ubucamanza kugira ngo bige uburyo bakura mu nzira imanza zose zimaze imyaka myinshi zidaciwe cyangwa zidakurikijwe.
Yavuze ko yabajije uko zingana bamubwira ko hari izigera ku bihumbi 20 gusa, ariko atohoje neza asanga zirenga ibihunbi 200.
Mu ijwi asa koko n’ushaka kurira,Perezida w’u Burundi yabwiye abacamanza ati: “Njyewe nageze ku rwego numva ko najya mu isoko nkaririra bose bakambona,naruha ngataha.
Kubona Abarundi bantora ngo mbayobore,ngasanga nta komine n’imwe itabuze abantu 50 barimo bararira, barizwa n’ubutabera …bose bakarira, none icyo gihugu guhera ku mukuru w’igihugu arira …icyo gihugu ni icya hehe …icyo gihugu cyitwa ngo iki?”
Perezida Evariste Ndayishimiye yavuze ko `n’ubwicanyi bukorwa mu gihugu buterwa n’abacamanza kuko “ahatari ubucamanza, abaturage bicira urubanza”.
Yavuze ko nta banyamahanga bakiza gukorera gahunda zabo mu Burundi kuko abacamanza bajya inama yo kubarira amafaranga yabo kuko batabona “aho babarega”.
“Bose bahagaritse kuza. Ahantu hatagira ubutabera haza umunyamahanga gute ngo ashore imari ye? Yibwa ntabone umuburanira?.”
Amashyirahamwe aharanira uburenganzira bwa muntu n’ubundi burenganzira akunda gutangaza ibyegeranyo bivuga ko ubucamanza bwo mu Burundi bwamunzwe na ruswa ariko ibyo byegeranyo kenshi leta irabuhakana.