AmakuruPolitiki

Perezida William Ruto yavuze icyitezwe Ku mubano w’u Rwanda na Kenya

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ni umwe mu bashyitsi b’imena bageze i Nairobi muri Kenya kwifatanya n’abandi Bakuru b’Ibihugu mu irahira rya William Ruto watsindiye amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Umukuru w’u Rwanda yageze i Nairobi ejo kuwa Mbere tariki 12 Nzeri 2022 aho azaba ari kumwe n’abandi banyacyubahiro bazitabira uyu muhango w’irahira rya William Ruto wabaye kuri uyu wa Kabiri tariki 13 Nzeri 2022.

Perezida Kagame kandi yahise agirana ikiganiro na William Ruto wamwakiriye, bagaruka ku mubano w’Ibihugu byombi.

William Ruto warahiriye kuyobora Abanyekenya kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko Igihugu cya “Kenya n’u Rwanda bisanganywe umubano mwiza udashingiye gusa ku kuba biri mu karere kamwe ahubwo no ku nyungu bihuriyeho ndetse n’ubufatanye bushikamye mu by’ubukungu n’umutekano.”

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza kubakira hamwe no kwagura imikoranire mu nyungu rusange z’abaturage b’Ibihugu byacu.”

William Ruto watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu atsinze Raila Odinga, uyu munsi yanabonanye na Uhuru Kenyatta asimbuye.

William Ruto wahuye na Perezida Uhuru Kenyatta mu biro by’Umukuru w’Igihugu, yamushyikirije ibiro bigiye agiye kujya akoreramo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger