AmakuruInkuru z'amahangaPolitiki

Perezida William Ruto yaciye bugufi asobanura icyatumye akora ibihabanye n’ibyo yavuze acyiyamamaza

Abanya-Kenya benshi barakariye bikomeye Perezida William Ruto,urikubakaragira mu cyondo bihabanye n’iterambere yabijeje ubwo yabashakagamo amajwi mu matora.

Ibi byatumye Kenya iba akarorero k’ibihugu by’Afurika n’amahanga byari bihanze amaso,uburyo ingaruka z’ubukungu n’imyanzuro idahuriweho n’abanyagihugu bishobora gusiga benshi mu mva.

Ibyabaye bigatuma William Ruto areka ingengo y’imari ye bishobora amaherezo kubonwa nk’igihe gikomeye – atari gusa kuri uyu Perezida wa Kenya, ahubwo no ku mbaraga z’urubyiruko rwo kuri uyu mugabane w’Afurika, wa mbere ku isi mu kugira urubyiruko rwinshi.

Binyuze mu mbaraga z’imyigaragambyo, ahanini yateguwe nta wundi ubigizemo uruhare, inkubiri yatangijwe n’urubyiruko ku mbuga nkoranyambaga yahatiye umwe mu bategetsi bo muri Afurika bubashywe ku isi kureka gahunda ye yari ihatse izindi.

Si ukuvuga ko ubu Ruto abonye ko yari yibeshye ku gushaka kuzamura imisoro yateje uburakari bwinshi muri Kenya.

N’ikimenyimenyi, yatangiye ijambo rye yagejeje ku gihugu ku wa gatatu asobanura mu buryo bwimbitse impamvu nyirizina yemeraga ko iyo misoro yari icyenewe.

Yavuze ko leta ye yakoze amahitamo agoye ya ngombwa yo kugira ngo ubukungu ntibuhungabane, no gufasha mu korohereza Kenya kuva mu mutego w’umwenda (ideni) utuma itanga amasantimu (‘cents’) 61 ya buri dolari rimwe ry’Amerika yinjije mu misoro mu kwishyura inguzanyo zayo.

Yavuze ko umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari wari ingenzi cyane “mu gucungura igihugu cyacu kikava mu kutamererwa neza gutewe n’umwenda no gushimangira ubusugire bwacu”.

Ibyo bituma bitangaje cyane kuba impagarara zo mu minsi ya vuba aha ishize zatumye uyu perezida uri mu bibazo ahindura icyerekezo akazibukira burundu.

Aho kwinjiza amafaranga y’inyongera, ubu Ruto arashaka kuringaniza asanzwe akoreshwa abinyujije muri gahunda nshya yo kwizirika umukanda.

By’umwihariko, iyo gahunda izaba irimo no kugabanya amafaranga ibiro bye bikoresha – ikintu kigaragaza neza ko yemeranya n’uburakari bwinshi bwumviswe kuri benshi bari mu mihanda kubera ikibonwa nka ruswa muri leta no gusesagura kwa leta.

Ndetse mu kugerageza kubwira urubyiruko rwa Kenya mu buryo butaziguye, Perezida Ruto yasezeranyije kuganira na rwo no kurutega amatwi.

Ruto yavuze ijambo ari imbere y’abadepite bo mu ihuriro rye riri ku butegetsi, abashimira kuba barashyigikiye uwo mushinga w’itegeko. Benshi ubu ushobora kubumva (kubababarira) baramutse bibajije aho uku kwisubiraho kwe gusize kuba bazongera kugirirwa icyizere.

Abashinzwe umutekano ba leta ye bamaganwe cyane kubera gusubizanya ubugome ku myigaragambyo yo ku wa kabiri, bitangazwa ko yiciwemo abantu nibura 23, benshi barashwe na polisi.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger