Amakuru ashushyeInkuru z'amahanga

Perezida w’America Donald Trump yemeje umupango wo gukura ingabo z’America m’ubudage

Perezida w’America Donald Trump yemeje bidasubirwaho ko ingabo z’America zigomba kuva kubutaka bw’ubudage.

Ingabo z’America kubutaka bw’ubudage

Donald Trump ashinja Ubudage ibikorwa binyuranije namategejo mu kwishyura NATO anavuga kandi ko azaguma kumupango mugihe cyose Berlin yaba idahinduye inkomoko yabyose.

Trump akomeza avugako abanyaburayi babanyamuryango ba NATO bakabaye bashora akayabo muri NATO kubwirinzi bwabo.

Emely Haber Ambasaderi w’Ubudage Muri America yavuzeko ingabo z’America zitari mubudage kubw’umutekano w’Ubudage ahubwo arukubera umutekano Wa transatlantic.

Munama, Perezida Trump yaravuze ati”turimo turarinda Ubudage nabo barimo barakora ibinyuranije n’amategeko ntacyo byaba bivuze tugiye kugabanya umubare w’abasirikare kugeza ku 25,000.

Trump yavuze kandi ko ntamunyamuryango wa NATO uzongera kwisunga intugu z’Amerika mubwirinzi.

Avugana n’itangazamakuru mugitondo cyo kuwa 16 kamena  perezida Donald Trump yashinje Ubudage gufata nabi America mubijyanye n’ubucuruzi.

Trump yanavuzeko ngo nubwo barimo kuganira n’Ubudage ngo gusa we  ntanyuzwe nibyo bamaze kumvikanaho muri rusanjye.

Ati” Baca America arenga milliyari ijana z’amadorari y’America kumwaka mubucuruzi turababara mu bucuruzi ndetse no muri NATO“.

Anavuga kandi ko Ubudage bwahoze bwungukira mukuba bufite ingabo z’Amerika kuberako zimazeyo igihe kinini kandi zikoreshayo amafaranga.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger