AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa yavuze byinshi byamutunguye mu ruzinduko yakoreye mu Rwanda

Perezida mushya wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa mu ruzinduko yagiriye mu Rwanda yavuze ko yatunguwe ndetse agakorwa ku mutima n’uburyo abanyarwanda bakora ubucuruzi n’uko abayobozi ubona bakiri bato ariko bafite imikorere myiza.

Mu kiganiro cyabereye i Harare muri Zimbabwe cyatanzwe n’ umuyobozi wa RDB (Ikigo cy’igihugu gishinzwe kwihutisha iterambere) Clare Akamanzi,  n’Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB Hategeka Emmanuelcyibanze ku gusangira ubunararibonye bw’uko u Rwanda rwabashije koroshya ubucuruzi no kuzamura iterambere ry’ubukungu nyuma y’imyaka 24 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda.

Mu ijambo rye Perezida Mnangagwa yagize ati ” Mu ruzinduko nakoreye mu Rwanda , nahuye n’abayobozi bibigo bitandukanye byo mu Rwanda , biragoye kubona urengeje imyaka 50 , ni bato cyane,  nanjye sinzi impamvu gusa Perezida Kagame yaransobanuriye”.

Perezida Emmerson Mnangagwa  yakomeje ijambo rye avuga ko Perezida Kagame yamufashije akamwoherereza iri tsinda rya RDB ngo bagirane ibiganiro babasangize kubu nararibonye bafite mubucuruzi n’iterambere.

Yanakomeje yavuga ko u Rwanda ari igihugu kidafite imitungo kamere nka Zimbabwe ariko gikora ibitangaza mu bijyanye n’ubukungu, yagize ati “U Rwanda ntabwo rufite umutungo kamere nk’uwa Zimbabwe ndetse Zimbabwe iruta u Rwanda inshuro 15 mu bunini ariko uburyo bari ku murongo ni igitangaza.”

Perezida Emmerson D. Mnangagwa na Clare Akamanzi umuyobozi wa RDB

Perezida Mnangagwa  ubwo aheruka mu Rwanda yatunguwe n’uburyo igihugu cy’u Rwanda  cyabashije kuzamura ishoramari mu gihe gito ndetse n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bikorerwa hano mu  Rwanda n’ibyo rwohereza mu mahanga.

 

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger