AmakuruAmakuru ashushye

Perezida wa Ukraine yavuze ikintu yifuza ku Burusiya bakabona kumvikana

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky ukomeje urugamba rwo kwivuna ibitero by’Uburusiya, yagaragaje icyo yifuza ko Uburusiya bwakora hakaba habaho ibiganiro by’amahoro.

Yavuze ko amasezerano ayo ari yo yose y’amahoro azashingira ku kuba ingabo z’u Burusiya zavuye ku butaka bw’igihugu cye, ibintu bigasubira nkuko byari bimeze mbere yo guterwa.

Zelensky yatangaje hari ibintu bike igihugu cye cyakwihanganira ariko hatarimo kwemera kuvogerwa.

Kugeza ubu urugamba rukomeye ruri kubera mu gace ka Mariupol aho u Burusiya bwifuza kukigarurira nubwo ingabo za Ukraine nazo zikomeje kwirwanaho mu rwego rwo gukumira u Burusiya kuba bwakwigarurira uwo mujyi

Zelensky yakomeje agira ati: “Guhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine birasaba ko ibintu bisubira nkuko byari bimeze muri Gashyantare”.

Yakomeje agira ati: “Natorewe kuba Perezida wa Ukraine ntabwo ari Ukraine iciriritse. Iyi ni ingingo ikomeye kuri njyewe”.

Perezida wa Ukraine kandi yongeye kuvuga ko habaho ibiganiro bya dipolomasi bigamije guhuza impande zombi nubwo hari byinshi byangijwe n’intambara gusa u Burusiya bwo bugaragaza ko inzira y’ibiganiro yahagaze.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger