Perezida wa Ukraine yagaragrije Isi ingaruka z’ubushotoranyi bw’Uburusiya
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky mu ijoro ryo kuwa Gatandatu, yavuze ko ubushotoranyi bw’Uburusiya nta na rimwe bwari bugarukiye gusa kuri Ukraine, ko ahubwo Uburayi bwose ari bwo bugambiriwe.
Bwana Zelensky yashishikarije ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika) gushyiraho ikomanyirizwa ryuzuye ku bicuruzwa by’ingufu (ibitoro) by’Uburusiya ndetse no guha Ukraine izindi ntwaro.
Yavuze ko gukoresha imbaraga kw’Uburusiya ari “amakuba byanze bikunze azagera kuri buri wese”.
Bwana Zelensky yavuze ko Ukraine yiteguye urugamba rukomeye, muri iki gihe ingabo z’Uburusiya zirimo kwikusanyiriza mu burasirazuba bwa Ukraine.
Ariko yongeyeho ati: “Uru ruzaba ari urugamba rugoye, twemera iyi mirwano n’intsinzi yacu. Twiteguye icyarimwe kurwana no gushaka uburyo bwa diplomasi bwo gushyira iherezo kuri iyi ntambara”.
Intumwa ya Ukraine mu biganiro Mykhailo Podolyak yavuze ko Perezida Zelensky na Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin bazahura ari uko gusa Uburusiya bumaze gutsindwa mu burasirazuba.
Hagati aho, Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Boris Johnson ku wa gatandatu yagiriye uruzinduko rutunguranye mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine, rwo “kugaragaza kwifatanya” n’Abanya-Ukraine, nkuko ibiro bye byabivuze.
Mu itangazo ibiro bye byasohoye nyuma yarwo, Bwana Johnson yashimye “ubuyobozi buhamye” bwa Perezida Zelensky “n’ubutwari budatsindwa ndetse n’ishyaka [umurava] ry’Abanya-Ukraine”.
Ubwongereza bwavuze ko buzaha Ukraine ibindi bifaru 120 ndetse n’ubwirinzi bushya bw’ibisasu bya misile birasa amato (ubwato) y’intambara.