AmakuruPolitiki

Perezida wa Ukraine yagaragaje ko urugamba rugeze i Buguma atabaza amahanga

Perezida wa Ukraine yagaragaje ko urugamba rugeze ahakomeye yongera kwitabaza ibihugu by’amahanga bikomeye kumuha intwaro zimufasha kwivuna Uburusiya.

Urugamba rw’intambara y’Uburusiya na Ukraine rukomeje kuba ingorabahizi nk’uko byatangajwe na Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky ubwo yatabazaga ibihugu by’inshuti asaba ko bakomeza kubaba hafi bakabaha intwaro, kugira ngo bakomeze kurwanya Uburusiya bwabateye.

Ni ijambo yavuze mu gihe Ukraine ikomeje kwigamba ko irimo kwisubiza uduce twinshi twari twarigaruriwe n’u Burusiya, bwayigabyeho ibitero guhera muri Gashyantare.

Mu ijambo yagejeje ku baturage mu buryo bw’amashusho, Perezida Zelenskyy yasabye ibihugu byo mu burengerazuba bw’isi kwihutisha kubaha intwaro zikomeye, kugira ngo babafashe gutsinda icyo yise “iterabwoba ry’u Burusiya.”

Umunyamabanga wa Leta muri Leta zunze ubumwe za Amerika, Antony Blinken, yemeje ko ingabo za Ukraine zateye intambwe igaragara “kubera inkunga zihabwa.”

Ku rundi ruhande, Zelenskyy yavuze ko Ukraine imaze kwisubiza ubuso bwa kilometero kare 6.000.

Ati “Kuva mu ntangiriro za Nzeri, Abasirikare bacu bamaze kubohora kilometero kare 6,000 z’ubutaka bwa Ukraine mu Burasirazuba no mu majyepfo ya Kharkiv. Kandi turagenda tugana kure.”

Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Ingabo wungirije Hanna Malyar yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko imirwano ikomeje mu bice bimwe na bimwe by’amajyaruguru ya Kharkiv.

Ati “Intego dufite ni ukubohora Kharkiv n’ahandi hose hafashwe ni gisirikare cy’ u Burusiya.”

Abayobozi ba Ukraine bavuga ko u Burusiya mu rwego ko kwihimura ku ntsinzi ya basirikare bayo, bwarashe sitasiyo z’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo by’ ingenzi muri Kharkiv.

U Burusiya buheruka gutangaza ko bwavanye ingabo mu mijyi imwe, kugira ngo bwongere imbaraga mu rugamba mu duce twa Luhansk na Donetsk, mu burasirazuba bwa Ukraine.

Nyamara iki cyemezo ubutegetsi bwa Ukraine bwo buvuga ko cyatewe n’igitutu barimo kotsa ingabo z’u Burusiya.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger