AmakuruAmakuru ashushye

Perezida wa Uganda Yoweli Kaguta Museveni n’umugore we bateranye imitoma y’akataraboneka

Perezida wa Uganda,Yoweri Kaguta Museveni n’umugore we bateranye imitoma y’urukubdo ubwo Museveni yagiraga isabukuruy’imyaka 77 y’amavuko ejo kuwa 3 tariki ya 15 Nzeli 2021.

Perezida Museveni yashimiye abamwifurije umunsi mwiza ndetse avuga ko yifuza kuzageza ku myaka 100 ari kumwe n’umufasha we.

Mu butumwa bwuzuye imbamutima,umugore wa Perezida Museveni, Janet Museveni yanditse ubutumwa kuri Twitter ashimira Imana kuba ikimurinze ndetse amusabira umugisha

Yagize ati “Dukomeje gushimira Imana kubera ubuzima bwawe,kuba ukiriho, ukomeye,n’ubuntu Imana yakugiriye.Imigisha myinshi y’Imana ikomeze kugukikiza no kugushoboza kuyobora umuryango wacu n’Igihugu. Ugire Isabukuru nziza n’umwaka w’umugisha.”

Perezida Museveni yahise asubiza ubu butumwa bw’umufasha we,akoresheje Twitter.Ati “Urakoze cyane Mama,n’uyu munsi ndacyashimira Imana yampaye impano y’agatangaza nkawe.Uri inkingi yanjye, inshuti magara, akabando k’ubuzima bwanjye ! Ntegereje kugeza ku myaka 100 tukiri kumwe.”

Perezida Yoweri Kaguta Museveni,yaboneyeho gushimira inshuti ze zose zamwifurije isabukuru nziza zimwoherereza ubutumwa.

Perezida Museveni umaze imyaka 35 ku butegetsi, yavutse tariki 15 Nzeri 1944 avukira mu gace ka Ntungamo mu majyepfo ya Uganda.

Afite umugore witwa Janet Museveni babyaranye abana bane aribo Muhoozi,Natasha Karugire,Patience na Diana.

Mu mwaka wa 1986 nibwo Museveni yageze ku butegetsi nyuma yo guhirika Bwana Obote,nyuma yagiye atsinda amatora inshuro 6 zose aheruka kwiyamamazamo.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger