Perezida wa Turkiya yashimagije Ozil ku cyemezo yafashe cyo kuva mu kipe y’igihugu y’Abadage
Perezida wa Turkiya Recep Tayyiy Erdogan yashimiye Mesut Ozil ku cyemezo cyo kuva mu kipe y’igihugu y’Abadage aheruka gufata, nyuma y’icyo uyu musore yise agasuzuguro n’irondaruhu yagaragarijwe kubera kudatanga umusaruro mwiza mu mikino y’igikombe cy’isi.
Mu itangazo rirerire Ozil yasohoye ku munsi w’ejo, yavuze ko ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage DFB binyuze muri Perezida waryo Reinhard Grindel, itangazamakuru ndetse n’abafana bamujujubije bamuziza umuhuro yagiraniye na Perezida wa Turkiya i London, bityo ikaba intandaro y’umusaruro mubi ikipe y’Abadage yakuye mu Burusiya.
Ozil utarigeze aripfana, yanenze abayobozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Budage bamufata nk’umwenegihugu iyo Ubudage bwatsinze, gusa bwaba bwatsinzwe akitwa impunzi.
Ati”Iyo twatsinze, mba Umudage. Iyo twatsinzwe, mpinduka umwimukira.”
Iri shyirahamwe ryateye utwatsi ibyo uyu musore usanzwe ukinira Arsenal avuga, rivuga y’uko yakabaye yaratanze ibisobanuro by’ikihishe inyuma y’umuhuro we na Perezida Erdogon nk’uko mugenzi we Ikary Gundogan yabigenje.
Perezida wa Turkiya Erdogan ufatwa nk’imbarutso y’iki kibazo, yashimagije icyemezo uyu musore yafashe kuri uyu wa mbere.
Aganira n’abanyamakuru yagize ati” Icyemezo Ozil yafashe kinyuze mu mucyo kandi ndagishyigikiye cyane. Ndamushimira kuko irondaruhu rishingiye ku dini umusore nk’uriya ukiri muto wahaye ikipe y’Ubudage buri kimwe, agatanga umusanzu ku byo yagezeho byose ritemewe.”
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Turkiya Ildirim Demiroren na we yavuganiye uyu musore.
Itangazo Ildrim yasohoye riragira riti” Nenze uburyo yafashwe, iterabwoba ndetse n’ubutumwa busebeje yohererejwe bitewe n’aho akomoka. Byaba mu ruhame cyangwa ku giti cye, umukinnyi agomba kurindwa ubutumwa bumusebya, bumusebya n’uburimo urwango.”
“Abanyamuryango b’umuryango mugari w’umupira w’amaguru bakwiye gukomeza kwamagana irondaruhu ndetse n’ikimenyane.”