Perezida wa Tanzania Samia Suluhu yasuye mugenzi we w’Uburundi
Umukuru w’Igihugu cya Tanzaniya, Samia Suluhu Hassan, yageze mu gihugu cy’U Burundi kuri uyu wa gatanu mu rugendo rw’iminsi ibiri, ni urugendo rwari rwiteguwe cyane mu Burundi.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye,Perezida Samia Suluhu yakiriwe na Visi Perezida w’U Burundi,Nyakubahwa Prosper Bazombanza.
Samia Hassan Suluhu yavuye ku kibuga cy’indege yerekeza ku biro bya Perezidansi y’u Burundi bizwi nko kwa Ntare Rushatsi aho ibirori byo kumwakira byatangijwe n’indirimbo z’ibihugu byombi.
Samia Suluhu Hassan na Perezida Evariste Ndayishimiye bagenzuye Ingabo z’Uburundi zarimo na Lt Kelly Nkurunziza, umuhungu wa Nyakwigendera Petero Nkurunziza wahoze ayobora u Burundi.
Kuva ageze ku butegetsi, Samia Suluhu Hassan amaze gusura ibihugu bya Kenya,Uganda,yitabiriye inama yihutirwa y’umuryango SADC muri Mozambique.
Urugendo rwe mu Burundi rushimangira imigengeranire ikomeye hagati y’amashyaka CCM ryo muri Tanzaniya na CNDD-FDD ryo mu Burundi. Uru ruzinduko kandi ruri mu rwego rwo gukomeza umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.
Mama Samia nk’uko akunda kwitwa naba Tanzaniya, yagiye mu Burundi ku butumire bwa mugenzi we Evariste Ndayishimiye.
Nyuma y’ibiganiro byabaye mu mwiherero hagati ya Perezida Evariste Ndayishimiye na Samia Suluhu, hakurikiyeho ibiganiro no gusinya amasezerano hagati y’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.
Samia Suluhu yagiye mu Burundi ajyanye n’itsinda rinini ry’abaherwe b’Abatanzaniya kugira ngo barebe amahirwe yo gushora imari mu Burundi.
Azitabira kandi inama y’abacuruzi b’Abarundi n’Abatanzaniya igamije kurebera hamwe ibibazo bimwe na bimwe bijyanye n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi nk’uko itangazo ry’ibiro bya Perezida wa Tanzaniya ribivuga.
Yanditswe na NIYOYITA jean d’Amour