Perezida wa Senegal yageneye ishimwe rikomeye abakinnyi b’ikipe y’igihugu cye
Perezida wa Senegal, Macky Sall, yageneye ishimwe rikomeye abakinnyi n’abayobozi b’ikipe y’igihugu cye, nyuma yo kwegukana umwanya wa kabiri mu mikino y’igikombe cya Afurika cy’ibihugu cyaberaga mu Misiri.
Ku mugoroba wo ku wa gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Perezida Macky Sall yakiriye ikipe y’igihugu ya Senegal mu biro bye, yemerera buri umwe mu bari bayigize akayabo ka 34,000$.
Ni amafaranga yiyongera kuri 17,000$ bahawe ubwo basezereraga Tunisia bkagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Afurika batsindiweho na Algeria igitego kimwe ku busa.
N’ubwo iyi kipe itegukanye igikombe cya Afurika, yanakiriwe mu buryo budasanzwe ikigera i Dakar aho ibihumbi by’abaturage bari buzuye imihanda mu rwego rwo kwereka abakinnyi bayo ko babashyigikiye.
Senegal yashakaga igikombe cya Afurika ku ncuro yayo ya kabiri, nyuma yo gutakaza icyo muri 2002 itsinzwe na Cameroon ku mukino wa nyuma, ariko ntibyakunda.
Mu ijonjora ry’igikombe cya Afurika cyo muri 2021, Les Lions de la Teranga ya Senegal iri mu tsinda rya cumi aho iri hamwe Guinea Bissau, Congo Brazza na Eswatini.