AmakuruAmakuru ashushye

Perezida wa Philippine Rodrigo Duterte yashize akora ibyo abanyamadini bifuzaga

Perezida wa Philippine  Rodrigo Duterte uherutse gutuka Imana ashingiye ku nkomoko y’icyaha yita Imana igicucu yageze aho asaba Imana imbabazi  mu mashusho (Video) yashyizwe kurubuga rwa Facebook.

Ibi bibaye nyuma yaho uyu muperezida ahuriye na Eddie Villanueva umuyobozi w’urusengero rwa  Jesus Is Lord Church, amusaba gusaba imbabazi atazisabye abantu cyangwa urusengero runaka ahubwo azisaba Imana.

Umunyamakuru wa ABS-CBN News wari witabiriye iki kiganiro yavuze ko uyu muperezida yasabye Imana imbabazi  nyuma yo kumvishwa cyangwa gusobanurirwa neza Imana yatutse iyo ariyo. nyuma yo kumva ko Imana asenga ari imwe n’iyabandi yatutse uyu muperezida yahise asaba imbazi agira ati “Niba Imana ari imwe niyo mvuga , nsabye imbabazi , ni uko bimeze,  ”

Duterte yongeyeho ko asabye Imana imbazi atari abantu azisabye, “Nsabye imbazi Imana si abantu, niba naribeshye ku mana izishimira kumva ibingibi , kubera ko Imana yanjye ari inyembabazi , kandi yandemeye kuba mwiza aho kuba mubi”

Uyu mukuru w’igihugu cya Philippine  yasobanuriye  Eddie Villanueva  ko ibi yabikoze kubera abamisiyoneri baza muri iki gihugu bagakoresha Imana bahangana n’ubutegetsi bwe ,n’ibindi  abona bidakwiriye.

Uyu muhuro wa Duterte na Eddie Villanueva uje ukurikira uwo yagombaga kuzitabira na Archbishop Romulo Valles wabaye ku wa Mbere i Malacañang, gusa Duterte ntiyasobanuye impamvu atitabiriye ibiganiro bya Archbishop Romulo Valles.

Uyu muperezida aherutse kuvuga ko Imana ari igicucu bitewe no kuntu atumvaga neza inkomoko y’icyaha ubwo yari mu nama i Davao ndetse anasaba abantu bari kumwe mu nama  kuzamuzanira ifoto (Selfie) bari kumwe n’Imana bavuga.

Perezida wa Philippine  Rodrigo Duterte 
Twitter
WhatsApp
FbMessenger