AmakuruAmakuru ashushyePolitiki

Perezida wa Philipinnes wihanukiriye agatuka Imana yangiwe kwiyamamariza indi manda

Perezida w’igihugu cya Philipinnes Rodrigo Duterte uherutse kwihandagaza akavuga ko nta Mana ibaho ndetse akayituka ibitutsi bikomeye, yangiwe n’itegeko nshinga rya Philippines kongera kwiyamamariza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2022.

Itangazo ryasohowe nyuma rigasangizwa mu itangazamakuru, komite njyanama ya Perezida Duterte yavuze y’uko abujijwe kongera kwiyamamariza indi manda.

Iri tangazo ryagiraga riti”Perezida uriho ntiyemerewe kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu wa 2022 nk’uko ingingo ya 32 yo mu itegeko nshinga ibivuga.”

Igika cya kabiri cy’iri tangazo gikomeza kigira giti” Mandat ya y’umukuru w’igihugu n’umwungiriza we igomba kurangira ku wa 30 Kamena 2022 ntabwo izongerwa.”

Perezida Duterte n’umwungiriza ngo ntibemerewe kugira umwanya uwo ari wo wose wo kuba bahagararira abaturage bemerewe guhatanira mu matora ateganyijwe muri Gicurasi 2022.

Cyakora cyo Ding Generoso usanzwe ari umuvugizi wa Con-Com, yatangaje ko Visi Perezida Leni Robredo we yemerewe kuba yakwiyamamariza kuyobora iki gihugu mu gihe yaba abyifuza.

Ubutumwa yageneye abanyamakuru buragira buti” Visi-Perezida ashobora guhatana mu gihe yaba abyifuza, gusa perezida uriho we oya.”

Mu mpera z’ukwezi gushize no mu ntangiriro z’uku Rodrigo Duterte yamamaye mu itangazamakuru, nyuma yo guhakana ku mugaragaro ko nta Mana ibaho ndetse akanayituka ibitutsi bitandukanye bisebetse.

Mu minsi ishize yongeye kugaruka mu itangazamakuru, nyuma yo gutangaza ku mugaragaro y’uko umuntu uzajya mu ijuru akamuzanira ifoto yifotoranyije n’iyo Mana azahita yegura ku nshingano z’umukkuru w’igihugu.

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger