Perezida wa Mozambique yasoje uruzinduko rw’akazi yagiriraga mu Rwanda
Umukuru w’igihugu cya Mozambique Filipe Nyusi, yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda aho yasuye ibikorwa bitandukanye biri mu gihugu.
Ku gicamunsi cy’uyu wa gatandatu ni bwo perezida wa Repubulika Nyakubahwa Paul Kagame yamuherekeje ku kibuga mpuzamahanga cya Kanombe, mbere yo gufata indege akerekeza i Maputo mu gihugu cya Mozambique.
Mu minsi itatu Perezida Nyusi yari amaze mu Rwanda, yasuye ibice bitandukanye bigize u Rwanda; harimo urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ku Gisozi, Agace kahariwe inganda gaherereye i Masoro mu karere ka Gasabo, ndetse n’ingoro y’amateka y’u Rwanda iherereye mu Rukari i Nyanza.
Perezida wa Mozambique uretse kandi no kuba yarasuye umupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uherereye i Rubavu, yanagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.
Uru ruzinduko rusize u Rwanda na Mozambique basinyanye amasezerano y’ubufatanye muri Politiki ndetse no guteza imbere ibikorwaremezo.
Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yasoje uruzinduko rw’iminsi itatu yagiriraga mu Rwanda, aho yari amaze iminsi asura ibikorwa bitandukanye mu gihugu.