AmakuruAmakuru ashushye

Perezida wa Mozambique uri mu Rwanda yasuye Ingoro y’Abami mu Rukari n’Umupaka muto wa Rubavu. +(AMAFOTO)

Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique uri muruzinduko rwa kazi mu Rwanda yasuye ingoro Ingoro y’Abami mu Rukari mu Karere ka Nyanza, yerekwa ndetse anasobanurirwa ibice bigize iyi Ngoro n’amateka y’Abami ahita akomereza mu Karere ka Rubavu asura umupaka muto uzwi nka “Petite Barrière”, uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Perezida Nyusi asura ngoro Ingoro y’Abami mu Rukari mu Karere ka Nyanza yeretswe ibice bitandukanye biranga iyi ngoro, avugirizwa umurishyo w’ingoma ndetse nawe arizihirwa afata akanya atangira kugerageza uko abandi yabonaga bari kubikora.

Minisitiri Mushikiwabo wari uherekeje Perezida Nyusi muri i Nyanza na Rubavu yanamweretse uko abagore bo hambere basyaga bifashishije urushyo n’ingasire, ibintu wabonaga byamushimishije cyane ndetse n’abandi bari aho bashimiswa nibyo babonye.

Amaze gusura ibice bitandukanye byo mu Rukari yanditse mu gitabo cy’abashyitsi avuga ko yishimiye kumenya amateka y’u Rwanda  agira ati “Murakoze kuduha amahirwe yo kumenya ku amateka yanyu.”

Perezida Nyusi avugirizwa umurishyo w’ingoma ndetse nawe yizihewe atangira kugerageza uko abandi yabonaga babikora.

Minisitiri Mushikiwabo yereka Perezida Filipe Nyusi uko abagore bo hambere basyaga bifashishije urushyo n’ingasire.
Perezida Nyusi yashimishijwe no kubona Minisitiri Mushikiwabo Louise wamweretse uko abagore bo hambere basyaga bifashishije urushyo n’ingasire
Uyu mukuru w’igihugu cya Mozambique yanatunguranye ari kwagaza inka z’Inyambo akoresheje inkuyo ndetse anyuzamo akubita ikivugirizo yigana abashumba bazo
Perezida Nyusi yeretswe ibice bitandukanye biranga iyi ngoro

Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi yakomereje i Rubavu asura umupaka ihuza u Rwanda Na Congo .

Perezida Filipe Nyusi yarageze Ku mupaka muto uhuza u Rwandana,Congo uzwi nka”Petite Barrière”, areba uburyo Abanyarwanda n’Abanyekongo bahahirana.

Yabanje gusuhuza abaturage ku mupaka, yitegereza urujya n’uruza rw’abantu ku n’uburyo bakoresha amakarita bambuka. uyu umupaka unyurwaho n’abaturage bari hagati ya 45000-50000 ku munsi.

Kuri uyu mupaka hakoresha koranabuhanga ry’amakarita rikoreshwa n’abantu ibihumbi birindwi. mugihe abaturage bari basanzwe bakoresha Jeto ku baturiye umupaka. Iri koranabuhanga ryatangiye gukoreshwa kuva 2013, ku buryo ugeze ku mupaka hari ibyuma byabugenewe akozamo ka gakarita ubundi agashyiraho n’igikumwe, icyuma kigafunguka agatambuka. Abanye-Congo bo bambuka bifashishije amakarita y’itora y’impapuro kuko ari zo ndangamuntu zabo.

Aganira n’itangazamakuru Perezida  Nyusi  yavuze ko Abanyafurika bagomba gufungurirwa imipaka bagakoresha ayo mahirwe,  yagize ati “Turimo turaganira gufungura umupaka mu bihugu by’ Afurika. Uyu ni Umwitozo wo kureba ubwo ntagitandukanya abanyafurika, urareba uburyo Abanyarwanda n’Abanyecongo bisanzura mubuhahirane.”

“Ubu ni bwo buzima bw’Abanyafurika tugomba gukora, tugafungura imipaka bakabyaza umusaruro amahirwe dufite.”

Perezida Nyusi  nabwo yasinye mu gitabo cy’abashyitsi mu cyumba ry’Ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka,  ashima uburyo abaturage ba Congo n’u Rwanda  bamwakiranye urugwiro.

Perezida Nyusi yageze i Rubavu na kajugujugu

Abanyarwanda n’abanyekongo bari baje kwakira Perezida Nyusi ari benshi

Perezida Nyusi asuhuza abaturage bari baje ku mwakira

Perezida Nyusi aganira n’umwe mu bafite ubumuga ukora ubucuruzi bwambukiranya umupaka hagati y’u Rwanda na RDC, amugaragariza uburyo aba yaje gushaka ubuzima, mu rurimi rw’Igiswahili.

Perezida Nyusi asuhuza abanye-congo mu Giswahili ati “Jambo Ndungu”, nabo barikiriza bati “Jambo Président.”
Perezida Filipe Nyusi asinya mu gitabo cy’abashyitsi.
Umugi wa Rubavu

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger