Amakuru ashushyePolitiki

Perezida wa Misiri, Abdel Fattah El-Sisi, yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda(Amafoto)

Ahagana saa tanu n’iminota 50 nibwo Perezida wa Misiri Abdel Fattah El-Sissi yari ageze mu Rwanda mu ruzinduko afite rw’umunsi umwe.

Perezida wa Misiri Abdel Fatah Al Sissi aje gusura u Rwanda mu ruzinduko rugamije gutsura umubano w’ibihugu byombi, dore ko ariwe wa mbere w’iki gihugu uje mu Rwanda.

Muri uru ruzinduko Sissi yahereye mu gihugu cy’abaturanyi cya  Tanzania kuri uyu wa Mbere, nyuma yo kuva mu Rwanda azakomereza muri Tchad na Gabon nabyo mu rwego rwo gutsura umubano no gukomeza ubuhahirane bw’ibi bihugu byose na Misiri.

Ambasaderi wa Misiri mu Rwanda aherutse gutangaza ko uruzinduko rwa Perezida Sissi runagamije guhesha igihugu cye ijambo muri Afurika ituwe n’abirabura haba muri politiki, mu bukungu n’izindi nyungu zifitiye akamaro ibyo bihugu.

Uyu mukuru w’igihugu niwe wa mbere Perezida Paul Kagame yakiriye  nyuma yo gutsinda amatora ya Perezida yabaye ku wa 4 Kanama 2017 ndetse  hari ibyitezwe by’ingenzi bashobora kuganira.

Muri uru ruzinduko  byitezwe ko abakuru b’ibihugu baganira kubijyanye n’ubuhahirane ndetse n’uko ubushoramari mu bihugu byombi bwagera ku rundi rwego.

U Rwanda na Misiri bifite amateka yihariye ashingiye ku mugezi wa Nil ufite isoko mu Rwanda, uyu mugezi ufatiye runini iki gihugu ndetse iyo uba udahari iki gihugu cya Misiri cyahinduka ubutayu. Ibi bhugu byombi binahuriye mu muryango wa COMESA.

Misiri ni igihugu cya kabiri mu bukungu muri Afurika nyuma ya Afurika y’Epfo. Iki gihugu cyazahajwe n’intambara n’ihirikwa ry’ubutegetsi rya hato na hato kuva mu 2011, byanatumye kirukanwa mu muryango wa Afurika Yunze Ubumwe kigarurwamo muri 2014.

Uretse kugira amateka yigishwa mu mashuri menshi muri Afurika, umubano wa Misiri n’ibindi bihugu cyane cyane iby’Afurika y’Abirabura ntabwo ushamaje, akaba ari nayo mpamvu Sissi ari kugerageza gukomeza umubano asura ibihugu bitandukanye.

U Rwanda ni rwo ruzaba ruyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe umwaka utaha, bivuze ko ruzaba rufite ijambo rikomeye muri AU. Mu gihe Misiri ishaka kwiyegereza ibihugu bya Afurika, nta kabuza ko igomba kugira ubucuti bwihariye n’u Rwanda rukazayibifashamo.

AMAFOTO: URUGWIRO

Twitter
WhatsApp
FbMessenger