Perezida wa Madagascar yambitse ikipe y’igihugu umudari w’ishimwe
Perezida wa Madagascar yahembye ikipe y’igihugu imidari yo ku rwego rw’igihugu kubera kugera muri 1/4 cy’imikino y’igikombe cy’Afurika cy’uyu mwaka iyi kipe yari yitabiriye bwa mbere.
Ibi n’ibirori byabereye ku biro bya Perezida w’iki gihugu, Andry Rajoelina biri mu murwa mukuru Antananarivo, aba bakinnyi bambitswe umudari wa “chevalier de l’ordre national”.
Abakinnyi n’umutoza w’iyi kipe yitwa Barea – ubwoko bw’inka zo muri iki gihugu – banahawe agahimbazamusyi k’ibihumbi 250 by’amadolari y’Amerika, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru News Mada cyo muri iki gihugu.
Perezida Andry Rajoelina yari yagiye mu Misiri gushyigikira iyi kipe mu mikino y’icyiciro cya nyuma yo mu matsinda. Nyuma yo gusezererwa yavuze ko iyi kipe izasubira mu irushanwa ritaha “ikomeye kurushaho”.
Perezida Rajoelina ubwe niwe wishyiriye iyi midari ku makoti y’abakinnyi ahagana ibumoso mu gatuza, ndetse abaha n’icyemezo cy’ishimwe.
Mbere y’ibyo birori byo kwakira ikipe, amshusho yagaragaye ku mbuga nkoranyambaga zagaragaje abaturage babarirwa mu magana bari ku mihanda bishimira aba bakinnyi nk’intwari z’igihugu.
Iyi kipe yari yitabiriye igikombe cy’Afurika bwa mbere, yabaye imwe mu makipe ygarutsweho cyane nyuma yo gutsinda Nigeria ibitego 2-0 ikarangiza itsinda B ari iya mbere.