Perezida wa Koreya ya ruguru yamaze kugera muri Singapore aho azahurira na Trump
Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-Un yamaze gusesekara mu gihugu cya Singapore aho agomba kubonanira na Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump, mu nama y’amateka igomba guhuza aba bakuru b’ibihugu bombi kuri uyu wa kabiri.
Donald Trump uyobora Leta zunze ubumwe za Amerika yise iyi nama “Imbonekarimwe” ku mahoro anavuga ko we na Perezida Kim bari bari mu buyobe.
Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Changi mu gitondo cy’iki cyumweru, perezida Kim yakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Singapore Vivian Balakrishnan.
Biteganyijwe ko Perezida Donald Trump na we agera muri Singapore kuri iki cyumweru. Leta zunze ubumwe za Amerika ziteze ko uyu muhuro w’amateka uzatangiza urugendo rwo kugira ngo Koreya ya ruguru ireke umugambi wo gucura intwaro za kirimbuzi burundu.
Perezida Kim araza guhura na Minisitiri w’Intebe wa Singapore Lee Hsien Loong, mbere y’uko uyu mu Minisitiri agirana ibiganiro na Donald Trump ejo ku wa mbere.
Ni nyuma y’uko itsinda ry’abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika rimaze iminsi rikora ingendo za hato na hato muri Koreya y’Epfo aho ryahuriraga n’abayobozi ba Koreya ya Ruguru mu gace katarangwamo imirwano [DMZ] kari hagati y’ibi bihugu byombi bakaganira kuri iyi nama.