Amakuru ashushyePolitiki

Perezida wa Koreya ya Ruguru yafotowe ari gutumura agatabi mbere yo guhura na Trump

Perezida wa Koreya ya Ruguru, Kim Jong Un, yafotowe ari gutumura agatabi habura amasaha make ngo ahure na Donald Trump uyobora leta zunze ubumwe za Amerika.

Nkuko bigaragara mu mashusho n’amafoto yasakajwe hanze, Kim Jong Un yasomaga agatabi ari mu karuhuko gato k’urugendo rurerure yakoze na Gari ya moshi ava muri Koreya ya Ruguru ajya muri Vietnam aho agomba guhurira na Trump.

Ni urugendo rw’amasaha 70 yakoze nkuko amakuru dukesha Euronews abitangaza.

Amashusho yashyizwe hanze bwa mbere na channel  y’abayapani yitwa TBS-JNN yerekanye Kim Jong Un ari gutumura agatabi hanyuma akasigaye agashyira mu kirahuri cyabugenewe cyari gifitwe na mushiki  we  Kim Yo-jong bajyanye muri uru rugendo.

Aba bakuru b’ibihugu bombi bakunze guterana amagambo biteganyijwe ko barahurira i Hanoi muri Vietnam.

Mu gihe Kim Jong Un we yahisemo gukoresha gari ya moshi ava mu gihugu cye, Donald Trump we yageze i Hanoi ari mu ndege ya Air Force One isanzwe imutwara.

Iyi ndege yageze muri Vietnam , mu gicuku nyuma yo guhagarara kabiri mu Bwongereza no muri Qatar iri kunywa benzene.

Biteganyijwe ko Trump aza gusangira na Kim Jong Un kuri uyu wa Gatatu, taliki ya 27 Ukwakira 2019, ndetse aganire na perezida wa Vietnam.

Donald Trump yitezweho ko mu biganiro aragirana na Kim Jong Un araza kumwumvisha ko agomba kureka gukora ibisasu bya kirimbuzi.

Trump yakiriwe neza n’abanya Vietnam baje kumwakira kuri hoteli yagombaga kuraramo bafite ibyapa ndetse bambaye ingofero zanditseho izina rye.

Ku kibuga cy’indege Trump yakiriwe n’abayobozi bakomeye ba Vietnam mbere y’uko yinjira mu modoka ye ya Limousine imujyana kuri Hoteli ya JW Marriott aho yagombaga kuruhukira.

Donald Trump yaherukaga guhura na Kim Jong Un muri Kamena umwaka ushize,bemeranya ko uyu perezida wa Koreya ya ruguru agiye guhagarika ibitwaro bya kirimbuza ariko nta mwanzuro uhamye yari yafata kuri ubu busabe bwa Trump.

Asanzwe arinywa
Trump yageze muri Vietanm guhura na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru

 

 

Twitter
WhatsApp
FbMessenger