Perezida wa Koreya ya ruguru nu wa Koreya y’Epfo bahuye ku buryo butunguranye
Perezida wa Koreya ya ruguru Kim Jong-un na Moon Jae uyobora Koreya y’Epfo bahuriye mu nama itunguranye yabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi.
Iyi nama yabaye iya kabiri ihuje aba bakuru b’ibihugu bombi.
Ibi bije mu gihe Koreya zombi zikomeje gushyira ingufu mu muhuro wa Koreya ya ruguru na Leta zunze ubumwe za Amerika uherutse gusubikwa.
Ku wa kane w’iki cyumweru ni bwo perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yatangaje ko asubitse inama yagombaga kumuhuza na perezida wa Koreya ya ruguru ku wa 12 Kamena, nyuam aza kumwandikira ibaruwa imusaba ko yazaba ikindi gihe.
Ibiganiro by’abaperezida ba Koreya zombi byabereye mu gace ka Panmunjom gaherereye ku mupaka ugabanya ibihugu byombi, hagati ya saa cyenda na saa kumi n’imwe zo muri Koreya, bikaba byari hagati ya 06:00 na 08:00 ku saha ngengamasaha ya GMT, nk’uko ibiro by’umukuru w’igihugu cya Koreya y’Epfo byabitangaje.
Byitezwe ko ibyo aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriye bizatangazwa kuri iki cyumweru.