Perezida wa Guinea yihaye ipeti riruta ayandi
Perezida w’inzibacyuho ya Guinea, Mamadi Doumbouya, yazamutse ku ntera ya général d’armée. Ku nshuro ya kabiri uyu mwaka, umuyobozi w’akanama ka gisirikare kari ku butegetsi (CNRD) w’imyaka 43 y’amavuko yizamuye mu ntera binyuze mu iteka rya perezida yashyize ahagaragara ku mugoroba wo ku wa Gatanu.
Abandi basirikare bahiritse ubutegetsi bagera kuri cumi na batanu nabo bazamuwe ku ipeti rya jenerali.
Uyu wari colonel mu gihe cyo guhirika ubutegetsi mu myaka itatu ishize, yabaye lieutenant general ku itariki ya 24 Mutarama 2024. Nyuma y’amezi icyenda, ubu ni general wuzuye cyangwa général d’armée. Mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 66 y’Igisirikare cya Guinea, Mamadi Doumbouya yihaye ipeti riruta ayandi mu gisirikare binyuze mu iteka yishyiriyeho ubwe.
Kuri uwo munsi, irindi teka rya perezida ryamuhesheje umudari wa Croix de Guerre naho irya gatatu rimuha Grand-croix dans l’ordre national du colatier, umudari urenze indi muri Guinea nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.
Muri rusange, abandi basirikare 16 bo mu gatsiko kahiritse ubutegetsi bazamuwe mu ntera ku rwego rwa ba general mu gihe abasirikare bakuru benshi basezeye ubu bahawe umudari wa chevalier dans l’ordre national du Mérite.
Sosiyete sivile ya Guinea ntivuga rumwe kuri aya mapeti mashya. Mu gihe bamwe babishyigikiye, abandi ntibumva uku kwizamura, cyane cyane kwa Perezida Doumbouya ubwe, wasimbutse ipeti rya general de brigade ndetse n’irya general major