Perezida wa FIFA yahaye isezerano babahungu 12 baheze mu buvumo muri Thailand ni baramuka barokowe ari bazima
Giovanni Vincenzo “Gianni” Infantino uyoboye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi (FIFA) yijeje abahungu 12 b’ikipe y’umupira w’amaguru ya Wild Boars baheze mu buvumo mu gihugu cya Thailand ko azabafasha kujya kureba umukino wanyuma w’igikombe cy’Isi kiri kubera mu Burusiya nibaramuka barokowe ari bazima.
Ibi Infantino yabitangaje mu ibaruwa yandikiye Somyou Poompanmoung umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umipira w’amaguru mu gihugu cya Thailand avuga ko nibaramuka barokowe yifuza kuzahura n’aba bana ku mukino wanyuma w’igikombe cy’Isi uyu mwaka.
Muri iyi baruwa Infantino yanditse avuga ko yifatanyije n’imiryango yabo bana ndetse n’abanyatayiland bose bari mubihe bitoroshye ndetse akaba yizeye ko aba bahungu bose bazarokorwa ari bazima yifuza guhura nabo i Moscow mu Burusiya bareba umukino wanyuma w’igikombe cy’Isi.
Yagize ati “Twese twiteze ko bazarokorwa ari bazima ndetse n’ubuzima bwabo bumeze neza nibamara kurokorwa bameze neza bemerewe gutemberana na FIFA , turabatumiye nk’abashyitsi bacu baze barebe umukino wanyuma w’igikombe cy’isi, kandi nanjye ndifuza guhura nabo.”
Aba bahungu 12 n’umutoza wabo baheze muri ubwo buvumo mu majyaruguru y’iki gihugu ku itariki ya 23 y’ukwezi gushize kwa Kamena nyuma y’ imvura nyinshi yaguye mugace gahereyemo ubu buvumo igateza imyuzure yanageze muri ubwo buvumo. Mu Cyumweru gishize, abahanga mu byo koga bibira hasi mu mazi babasanze aba bahungu ari bazima muri ubwo buvumo hahita hatangira ibikorwa by’ubutabazi kugeza kuri ubu uyu ni umunsi wa gatatu ibikorwa bitangiye 9 muri bo bakaba bamaze kuvanwa muri ubwo buvumo ari bazima, abandi basigaye ibikorwa byo kubakura muri ubu buvumo bikaba bigikomeje.
Indi nkuru wasoma
Thailand: Umuhungu wa 9 muri 12 baheze mu buvumo amaze kurokorwa