Amakuru ashushyeImikino

Perezida wa FIFA Gianni Infantino yaganiriye iki na Minisitiri Munyangaju?

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino uri mu Rwanda aho yitabiriye itangwa ry’ibihembo ku bantu baranzwe no kurwanya ruswa, yahuye na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa baganira ku iterambere ry’umupira w’amaguru mu mashuri, hagamijwe kuzamura impano z’abakiri bato.

Infantino ni umwe mu bashyitsi bakomeye bitabiriye ‘’Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’’, ibihembo byo kurwanya ruswa bitangwa na Qatar ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC).

Muri uyu muhango, Umuyobozi wa FIFA yavuze ku mubano wihariye afitanye n’u Rwanda, ndetse ashimira Perezida Kagame uruhare agira mu kurwanya ruswa no guharanira iterambere ry’Isi muri rusange.

Gianni Infantino yavuze uburyo u Rwanda na Qatar, ari byo bihugu yagezemo inshuro ebyiri mu bindi 70 yanyuzemo ubwo yiyamamarizaga kuba Umuyobozi wa FIFA mu 2015 no mu ntangiriro za 2016.

Kuri uyu wa Mbere kandi, Umuyobozi wa FIFA, Infantino, yahuye na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, baganira kuri gahunda za FIFA zijyanye n’iterambere y’umupira w’amaguru zirimo ’iy’Umupira w’amaguru mu mashuri’’, igamije kuzamura impano z’abakiri bato.

Muri Mata uyu mwaka, FIFA yahisemo u Rwanda nka kimwe mu bihugu bitatu bya Afurika bizatangiriramo gahunda nshya y’iri Shyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, yo kugeza imikino mu mashuri abanza.

Inzego z’u Rwanda zizagira uruhare muri iyi gahunda harimo Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo, Minisiteri y’Uburezi n’ Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), aho zizafatanya na FIFA n’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (UN WFP).

Ingengo y’imari ya FIFA muri iyi gahunda ingana na miliyoni 100 z’amadolari, aho izagera ku bana bo muri Afurika, Aziya na Amerika y’Epfo kugeza mu 2022.

Uretse u Rwanda, ibindi bihugu byatoranyijwe muri iyi gahunda ku ikubitiro ni Botswana, Mauritanie, u Buhinde, Liban, Myanmar, Chile, Paraguay na Puerto Rico.

Muri iyi gahunda, FIFA iteganya gutanga imipira yo gukina miliyoni 11 ku Isi hose, aho u Rwanda ruzabona imipira isaga ibihumbi 49 ndetse buri shyirahamwe rikazahabwa ubufasha bwo gutegura amarushanwa y’amashuri.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger