AmakuruAmakuru ashushye

Perezida wa DRC Felex Tshisekedi yasabye abaturage be ikintu gikomeye

Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo yavuze ko atumva ukuntu abaturage be bahora bicana no gushozanyaho intambara hagati yabo zisiga akenshi zibatwaye ubuzima zikabakururira n’ubukene bukabije.

Perezida Félix Tshisekedi yavuze ko atumva ukuntu abaturage ba Congo bahora bicana no gushozanyaho intambara hagati yabo zisiga akenshi zibatwaye ubuzima zikabakururira n’ubukene bukabije.

Yabivuze ubwo yasozaga inama yahuje abategetsi b’intara nini z’iki gihugu arizo Grand Katanga na Grand Kasaï zihoramo amakimbirane y’amoko n’udutsiko tw’abaturage twitwara gisirikare.

Umukuru w’igihugu muri Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo,yabakanguriye kugira ubumuntu no gutanga imbazi hagati mu miryango bizabafasha kubana neza na bagenzi babo bo mu tundi duce.

Radio Okapi yatangaje ko Perezida yasabye abakuru b’imiryango y’abaturage kunga ubumwe no kwiga gutanga imbabazi ariko bisunze amategeko.

Perezida Tshisekedi yashimye imbaraga z’abakuru b’intara grand Katanga na Grand Kasaï baharanira guhuza abanyekongo no kubabanisha mu mahoro.

Umutuzo muri Congo uzagerwaho niba abakuru b’amadini bakomeje ibikorwa byabo batangiye byo kwigisha ubudahemuka no gushyira hamwe kw’abaturage.

Perezida Tshisekedi yagize ati”abayobozi b’igihugu,ab’Amadini n’abandi mufite izindi mbaraga zishingiye ku butunzi tugomba kwambara umwamboro umwe w’ururimi duhuriyeho,umuco n’igihugu. Turi abaturage bamwe, duhuje igihugu kandi tukirimo nk’icyacu rero dufite umukoro wo kukirinda no guharanira ubumwe bwacu,aho kwita gusa ku gushyira amabariyeri mu gihugu no kwicana.

Félix-Antoine Tshisekedi yongeyeho ko gushyira mu ngiro ubumuntu no gutanga imbabazi ku baturage b’intara nini za Katanga na kasaï ari intambwe ikomeye ku kubaka umuryango muri Congo umaze imyaka myinshi mu mvurur zidashira.

Twitter
WhatsApp
FbMessenger