Perezida wa CAF ashoje umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe mu Rwanda
Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika bwana Ahmad Ahmad uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda ashoje umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe.
Uyu mugabo ukomoka mu gihugu cya Madagascar yageze mu Rwanda ku mugoroba w’ejo ku wa gatandatu ari kumwe n’umujyanama we mu by’itumanaho Hamel Hedi.
Akigera ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe, yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Nzamwita Vincent uyobora FERWAFA, wari kumwe na Celestin Musabyimana, Gregoire Ndjaka usanzwe ari umunyamabanga w’inama y’itangazamakuru ya Afurika ndetse na Arthur Asiimwe uyobora ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA).
Ibikorwa by’uruzinduko rw’uyu mugabo byatangiye kuri iki cyumweru aho yabanje gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruri ku gisozi, aho yunamiye inzirakarengane zihashyinguwe.
Perezida wa CAF kandi ari kumwe n’abakozi b’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, basuye banafata mu mugongo umuryango wa Jules Kalisa wahoze ari umunyamabanga wa FERWAFA, na Adolphe Kalisa uherutse kubura umubyeyi.
Ari kumwe na Perezida wa FERWAFA kandi, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF Ahmad Ahmad, yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’umuco na Sport Madame Uwacu Julienne, ibiganiro byabeyeye muri Kigali Marriott Hotel.
Perezida wa CAF yashoje umunsi wa kabiri w’uruzinduko rwe akurikirana umukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere, umukino Rayon Sports yatsindiyemo FC Marines ibitego 2-0, akaba ri umukino wabereye kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.
Ibikorwa by’uruzinduko rw’umuyobozi wa CAF birakomeza kurin uyu wa mbere, Perezida wa CAF azasura ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru aho azagirana ibiganiro na Nzamwita Vincent uriyobora.
Biteganyijwe kandi ko uyu muyobozi azitabira Inama yateguwe n’inama nyafurika y’itangazamakuru muri Kigali Convention Center, aho azasobanura ku burenganzira bwa Sport ndetse n’isano iri hagati ya CAF n’iyi nama y’itangazamakuru.
Uru ruzinduko ruzasozwa perezida wa CAF aganira n’itangazamakuru, nyuma yo gufata rutemikirere agasubira ku kicaro cya CAF I Cairo mu Misiri.