Perezida wa Bolivia yeguye nyuma y’ukwezi kumwe atowe
Nyuma y’ukwezi kumwe habaye amatora mu gihugu cya Bolivia, Perezida Evo Morales yeguye ku mirimo ye , asiga icyuho mu butegetsi nyuma yo gushinjwa n’abaturage kwiba amajwi.
Igihugu cya Bolivia giherereye muri Amerika y’Amajyepfo,
Morales wari watsinze amatora yo kuwa 20 Ukwakira, yeguye kuri iki Cyumweru nyuma y’uburiganya bwayagaragayemo nkuko byanatangajwe n’Umuryango Uhuriza hamwe ibihugu byo muri Amerika, OAS (Organisation of American States).
Morales yari yatsinze Carlos Mesa wahoze ayobora icyo gihugu mu myaka ishize.
Hari hashize iminsi mu gihugu hari imyigaragambyo yagiye inahagarika ubucuruzi, basaba Morales kwegura kuko yatsinze mu buriganya.
Al Jazeera yatangaje ko n’ubusanzwe Bolivia ari igihugu kirimo ibice bitandukanye haba mu buryo bw’ubukungu, imibereho y’abaturage, amoko n’ibindi ku buryo ikibazo gito cya politiki gihungabanya igihugu ku buryo bukomeye.
Morales yatangaje ko hagiye gutegurwa andi matora yihuse ndetse hagashyirwaho n’ubuyobozi bushya bwa Komisiyo y’Amatora.
Mesa bari bahanganye yashimye icyemezo cyafashwe na Morales ariko avuga ko mu matora mashya batazemera ko yiyamamaza we n’uwari visi Perezida we, Alvaro Garcia Linera.
Yaba umuryango OAS na Mesa, bemeye ko Morales akomeza kuba ayoboye igihugu kugeza kuwa 22 Mutarama 2020 ubwo manda ye n’ubundi yari kuzaba irangiye dore ko yatangiye kuyobora icyo gihugu guhera mu 2009.