Perezida wa Angola yagize icyo asaba FARDC na M23
Perezida João Lourenço wa Angola akaba na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yasabye ko habaho guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo kugira ngo hazabeho imishyikirano y’amahoro hagati y’umutwe wa M23 n’intumwa za Congo. Amakuru aturuka mu badipolomate asobanura ko abategetsi ba Angola bifuza kubona iri hagarikwa ry’imirwano na mbere yo gutangiza ibiganiro.
Mu nyandiko yasohowe kuwa Gatandatu n’inzego z’itangazamakuru za Perezidansi ya Angola, João Lourenço, wabaye umuhuza mu nzira y’amahoro, arahamagarira impande zombi zishyamiranye guhagarika imirwano guhera mu gicuku cyo kuri iki Cyumweru.Perezida Lourenco
Iyo nyandiko igira iti: “Guhagarika imirwano bigomba kuba bikubiyemo ibikorwa byose byibasira abaturage b’abasivili no kwigarurira ibice bishya mu karere k’imirwano, twizera ko izi n’izindi gahunda zizatuma hashyirwaho umwuka mwiza uzafasha gutangiza ibiganiro by’amahoro bizabera vuba aha i Luanda, hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo na M23”.
Amakuru aturuka muri guverinoma yibutsa ko abategetsi ba Congo bubaha ibyo biyemeje, ariko bagomba kurinda abaturage mu gihe haba ubushotoranyi. Ku ruhande rwayo, AFC / M23 ivuga ko yubahirije ihagarikwa ry’imirwano kuva muri Werurwe 2024, isobanura ko igira icyo ikora mu gihe habaye igabweho igitero. Ibintu batavugaho rumwe n’abayobozi ba Congo.